Print

Neymar Jr ashobora kudakina umukino wa nyuma wa Champions League kubera ikosa rikomeye yakoze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2020 Yasuwe: 3133

Uyu Neymar Jr yishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 akagurana umupira n’umukinnyi witwa Marcel Halstenberg ku mugaragaro,ashobora gufatirwa ibihano birimo no kutagaragara ku mukino wa nyuma uzaba ku cyumweru.

Ikinyamakuru The Sun cyatangaje ko amabwiriza yashyizweho mbere yo gusubukura Champions League ari uko umukinnyi uzagurana umupira na mugenzi we azahagarikwa umukino umwe ndetse agashyirwa mu kato iminsi 12.

PSG itegereje kuzahurira ku mukino wa nyuma na Bayern Munich cyangwa Lyon zirahura kuri uyu wa gatatu,itegereje kureba urubanza rucirirwa Neymar Jr.

PSG yatsinze RB Leipzig ibitego 3-0 bya Marquinhos, Angel Di Maria na Juan Bernat biyifasha kugera ku mukino wa nyuma wa Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Nubwo Neymar Jr atatsinze,yatanze umupira wavuyemo igitego cya 2 kabiri cya Di Maria ndetse anatera imipira 2 yagaruwe n’igiti cy’izamu.

Neymar Jr yagize uruhare runini mu kugeza PSG ku mukino wa nyuma uyu mwaka,kuko amaze gutsinda ibitego 3,atanga imipira yavuyemo ibitego 4 mu mikino 6 yagaragayemo.Uburyo bubyara igitego yaremye nabwo ni bwinshi cyane.