Print

China: Imyuzure ikomeye cyane yageze ku birenge by’ishusho nini cyane ya Buddha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 August 2020 Yasuwe: 2415

Iyi shusho ifite uburebure bwa 71m yemejwe na Unesco nk’ahantu ndangamurage w’isi, yagegenwe mu rutare mu kinyejana cya munani mbere ya Yesu/zu Christu, iri ahitwa Chengdu mu ntara ya Sichuan.

Ubusanzwe iri hejuru y’ikigero cy’inyanja, ariko iyi yaruzuye irazamuka kubera imyuzure mibi cyane yari itarabaho mu myaka 70 ishize.

Abantu barenga 100,000 byabaye ngombwa ko bavanwa mu byabo ngo bajye ahadateye akaga.

Iyi shusho isanzwe isurwa cyane n’abantu bayigeraho baje mu bwato mu ruzi rwa Yangtze maze bakegera ibirenge byayo.

Itangazamakuru rya leta rivuga ko abakerarugendo 180 bavanywe hafi y’iyi shusho ubwo amazi yariho azamuka cyane.

Ibiro ntaramakuru Xinua news bivuga ko, hari imvugo gakondo muri ako gace ko; ibirenge by’iyi Buddha nibirengerwa, n’akarere ka Chengdu - gatuwe n’abantu miliyoni 16 - kazarengerwa.

Intara ya Sichuan iri mu majyepfo ashyira uburasirazuba, yahagurukije ubutabazi bwayo nyuma y’ibyumyeru by’imvura nyinshi yateye imyuzure ikabije, n’ubu iterekana ikimenyetso cyo guhagarara vuba.

Abategetsi baburiye ko amazi menshi cyane ari kwirundanya inyuma y’urugomero ruzwi nka ’Three Gorges’ - umushinga munini cyane w’amashanyarazi uri ku ruzi rwa Yangtze.

Minisiteri y’amazi yaburiye ko ibi bishobora gutera imyuzure ikabije kurushaho, no mu mujyi mukuru wa Chongqing.



BBC


Comments

ghali 19 August 2020

murireke ririrwanaho niba ari Imana koko dore ko igihiriri cyabantu bajya barisenga


rwasamanzi 19 August 2020

Aba Buddhists bagera hafi kuli 600 millions.Ntabwo bemera Imana dusenga.Bafata Buddha nka Messiah wabo.Sibo bonyine bafite undi Messiah.Abaslamu nabo bafata Muhamadi nka Messiah.Nyamara Yesu ubwe yavuze ko ariwe wenyine Nzira,Ukuri n’Ubugingo.Yabyerekanye ko ariwe Messiah wenyine,igihe yazuraga abantu benshi bapfuye,agakiza abamugaye n’abarwayi.
Yohana 3:16,berekana neza ko abatizera Yesu nka Messiah wenyine batazaba muli paradizo.