Print

Bayern Munich yasanze PSG ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2020 Yasuwe: 1226

Ku nshuro ya 11 mu mateka yayo,Bayern Munich yageze ku mukino wa nyuma mu mikino ya UEFA aho yanyagiye Lyon ibitego 3-0.

Ikipe ya Lyon niyo yatangiye neza umukino kuko ku munota wa 03 gusa,Memphis Depay yahawe umupira ari wenyine asiga ba myugariro ba Bayern Munich asigarana n’umunyezamu Neuer aramucenga nawe ateye umupira ujya hanze.

Bayern Munich yaje muri uyu mukino ifite ibyishimo byo gusezerera Barcelona ku bitego 8-2 ariko ntiyorohewe na Lyon yabanje kuyitera ubwoba kubera amahirwe yagiye ibona.

Ku munota wa 11 w’umukino,Bayern yabonye amahirwe yo gufungura amazamu ubwo Leon Goretzka yahabwaga umupira arebana n’izamu ntiyawutera neza,umunyezamu Lopes awushyira muri koroneri.

Ku munota wa 17 w’umukino,Karl Toko Ekambi yinjiye mu rubuga rw’amahina,acenga myugariro wa Bayern Munich asigarana n’umunyezamu,ateye mu izamu umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 18 w’umukino,nibwo Bayern Munich yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Serge Gnabry wacenze abakinnyi b’inyuma ba Lyon atera ishoti rikomeye umunyezamu Lopes ntiyabasha kurikuramo.

Lyon yaje gucika intege ubwo yinjizwaga igitego cya kabiri ku munota wa 33 cyatsinzwe nanone na Gnabry ku mupira wazamukanwe na Ivan Perisic,awuhereza neza Lewandowski ashatse kuwushyira mu izamu arawuhusha,uyu mudage w’umuhanga awusongamo.

Gnabry yatsinze ibitego 9 mu mikino 9 ya UEFA Champions League yakinnye muri uyu mwaka w’imikino.

Ikipe ya Lyon ntiyabashije kubyaza umusaruro amahirwe yabonye kuko Ekambi mu gice cya kabiri yabonye amahirwe yo gutsinda igitego asigaranye na Neuer ntibyamuhira.

Igitego cy’agashinguracumu cya Bayern Munich cyatsinzwe na Lewandowski ku munota wa 88 ku mupira wari uvuye kuri Free kick yatewe neza na Joshua Kimmich.Iki gitego cyabaye icya 15 atsinze mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Lewandowski yabaye umukinnyi wa 2 ubashije kugeza ku bitego 15 muri Champions League nyuma ya Cristiano Ronaldo wabikoze 3.

Uyu rutahizamu yakoze akandi gahigo ko gutsinda igitego mu mikino 9 yikurikiranya ya UEFA Champions League,aho yageze ikirenge mu cya Ruud Van Nistelrooy muri2003 watsinze mu mikino 9 na Cristiano Ronaldo muri 2018 yabikoze mu mikino 11 yikurikiranya.

Umwaka wa 2019-2020 n’uwa kane amakipe yo mu Budage no mu Bufaransa ahuriye ku mukino wa nyuma wa UEFA aho 3 ziheruka amakipe yo mu Budage yatwaye ibikombe byose.

FC Bayern Munichen izahura ku mukino wa nyuma wa Champions League na PSG yatsinze RB Leipzig ibitego 3-0.Uwo mukino uzaba ku Cyumweru.