Print

Alphonso Davies yavuze uko yabuze umupira wa Lionel Messi kubera agahinda yari afite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2020 Yasuwe: 2969

Uyu munya Canada ufite umuvuduko udasanzwe n’umwe mu bazengereje ikipe ya FC Barcelona cyane ndetse yibukwa cyane kubera ukuntu yacenze myugariro Nelson Semedo agatanga umupira wavuyemo igitego cya 5 ku ruhande rwa Bayern Munich,yavuze ko yifuzaga umupira wa Messi.

Ati “Nasabye umupira wa Messi ariko ndakeka ko yari ababaye cyane.ubanza ubutaha bizashoboka.”

Ibi Davies yabitangaje nyuma y’umukino wo ku mugoroba Bayern Munich yatsinzemo Lyon ibitego 3-0 igera ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Mbere yo guhura na FC Barcelona,uyu Davies yavuze ko yishimiye cyane guhura na Messi cyane ko ariwe mukinnyi yakuze akunda cyane kurusha abanfi ndetse ngo inzozi ze zabaye impamo.

Yagize ati “Mvugishije ukuri,sinabona amagambo mbivugamo.Inzozi zanjye zabaye impamo.Mama yampamagaye ku munsi w’ejo na papa nawe yegera telefoni arambwira ati “Ugiye gukina n’umukinnyi ukunda kurusha abandi bose,ndabibona.Nahise musubiza nti nibyo,Twahise dutangira guseka kuri telefoni.

Ntabwo twabyiyumvishaga kuko papa yari abizi ko nakundaga kureba Messi cyane nkiri muto nyuma nkaba ngiye guhura nawe.Ni byiza.Narebaga umukino wose wa Messi none ubu ngiye guhangana nawe.”