Print

Ikipe ya Rayon Sports yanze gukina na Simba SC na Yanga Africans zari zayemereye akayabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2020 Yasuwe: 2460

Umuvugizi wa Rayon Sports,Jean Paul Nkurunziza yabwiye Radio 10 ko banze kwitabira ubutumira bwa Simba SC na Yanga Africans nubwo bari bemerewe guhabwa 20% y’amafranga azava muri iyi mikino ndetse buri mukinnyi n’umukozi uzajyayo bagahabwa amadolari 500 ya Amerika.

Muri iki cyumweru nibwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye amabaruwa abiri yavuye mu makipe akomeye muri Tanzania ariyo Yanga Africans na Simba SC mu mikino ya gicuti aya makipe akina buri mwaka mu rwego rwo gusabana n’abafana bayo.

Ibaruwa ya Yanga Africans yatumiraga Rayon Sports mu mukino wa tariki ya 29 Kanama 2020 wo gusoza Wiki ya Wananchi, icyumweru ngarukamwaka iyi kipe imurikamo ibikorwa byayo buri mwaka.

Ikipe ya Simba SC nayo yashakaga gukina na Rayon Sports ku munsi wayo yise “Simba Day” ariko iyi kipe yo mu Rwanda yanze kwitabira isimburwa na Vital’o yo mu Burundi.

Yanga yari yasabye Rayon Sports kugera muri Tanzania tariki ya 27 bakabishyurira itike y’indege yo kugenda no kugaruka, bakayishyurira Hotel mu gihe yari kumara muri iki gihugu no kubaha 20% by’amafaranga yari buzinjire kuri Benjamin Mkapa Stadium yahoze ari Uwanja wa Taifa.

Nyuma yo kumva inama z’inzego zibishinzwe,Rayon Sports yateye umugongo aka kayabo isubiza ayo makipe ko itazajya muri Tanzania kubera ingamba u Rwanda rwafashe mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Imikino irimo umupira w’amaguru,Basketball n’iyindi ihuruza abantu benshi mu Rwanda ntirakomorerwa kubera icyorezo cya Covid-19 kigikomeje kugaragara cyane mu Rwanda.

Rayon Sports na Yanga Africans bari mu itsinda rimwe rya CAF Confederation Cup 2018, aho Rayon Sports yayitsinze igitego 1-0 igera muri ¼.

Simba SC yaherukaga gukina na Rayon Sports muri Kanama 2017 ubwo hizihizwaga Simba Day, iyi kipe yo muri Tanzania itsinda umukino ku gitego 1-0.