Print

Mali: Uwahiritse Ubutegetsi bwa Boubacar Keita yiyeretse isi yose

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2020 Yasuwe: 5806

I Bamako, umurwa mukuru wa Mali, hiriwe ituze ku munsi wa kabiri wikurikiranyije nyuma ya coup d’etat y’abasilikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Ibrahim Boubacar Keita bakunze kwita IBK.

Imitwe ya politiki na sosiyete sivili bibumbiye mu cyo bise M5-RFP, barwanyije cyane Perezida IBK, batangaje ko barimo baganira n’abasilikari bafashe ubutegetsi kugira ngo barebere hamwe uko bashyiraho guverinoma y’inzibacyuho.

Bahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo ejo kuwa gatanu yo gushyigikira ubutegetsi bushya.

Umuyobozi mushya wa Mali, Colonel Assimi Goita, yaraye akoranye inama n’abanyamabanga bakuru ba minisiteri zose, abasaba gusubira ku milimo yabo.

Nyuma yavugije ijambo rye rya mbere kuri televiziyo y’igihugu ORTM. Yavuze ko ari we muyobozi w’abasilikari bafashe ubutegetsi bibumbiye mu cyo bise “Comite National de Salut du Peuple”, CNSP mu magambo ahinnye,

Colonel Goita, ufite mu myaka 40 y’amavuko, yari asanzwe ari umugaba w’umutwe w’ingabo za Mali zidasanzwe, forces speciales mu Gifaransa,zifite icyicaro gikuru mu gihugu hagati no hagati, akarere karimo intambara z’amakoko n’iz’intagondwa kuva mu 2015.

Kuwa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2020,nibwo Umukuru w’igihugu cya Mali, Ibrahim Boubakar Keïta, yafashwe n’abasirikare bigometse ku butegetsi bwe nk’uko umuvugizi wa leta, Yaya Sangaré, yabibwiye BBC.

Minisitiri w’intebe Boubou Cissé nawe yarafashwe, n’ubwo mu minsi ishize hari hasabwe ko haba ibiganiro nk’abavandimwe.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri nibwo habaye ibikorwa byo gushaka gukuraho ubutegetsi,byatangiye haba kurasana mu nkambi ikomeye iri mu karere kitwa Kati ku birometero 15 uvuye ku murwa mukuru w’icyo gihugu Bamako.

Ku murwa mukuru, insoresore zateye inyubako ya leta.

Ibyo byabaye hashize amasaha make gusa igice cy’abasirikare cyigometse - aho abasirikare bakuru bahagaritswe n’abo basirikare bari barakaye.

Uko kwigomeka kwamaganwe n’ Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) hamwe n’u Bufaransa bwakoronije iki gihugu.

Ibi bibaye mu gihe hari imyigaragambyo yindi yarimo gutegurwa yo kwamagana umukuru w’igihugu bamusaba ko yegura.

Bwana Keita yatsinze amatora yo mu 2018 nka manda ye ya kabiri, ariko yari ahanganye n’uburakari bw’abaturage kubera ruswwa, isesagurwa ry’umutungo wa leta hamwe n’umutekano ukomeje kuba mubi kubera abarwanyi bagendera ku mahame akaze y’idini ya Isilamu.

Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’uburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) usaba abigometse gusubira mu bigo byabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa Jean Yves Le Drian yavuze ko Ubufaransa bwamaganye « bikomeye ibintu birimo kuba », asaba abasirikare bigometse gusubira mu bigo byabo.

Ubufaransa busanzwe bwarohereje ingabo muri Mali mu kurwanya imitwe y’abarwanyi b’intagondwa zo mu idini ya Isilamu.

Ku munsi w’ejo nibwo Perezida IBK yeguye ku mirimo ye ndetse avuga ko atakwishimira kuguma ku butegetsi amaraso ari kumeneka mu gihugu cye.