Print

Yaya Toure yibasiye cyane Guardiola washoye akayabo ariko ntatware Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 August 2020 Yasuwe: 3365

Yaya Toure udakunda Guardiola kubera ukuntu yamufashe nabi ubwo yari amaze kumusanga muri City,yabwiye ikinyamakuru Football Daily ko Guardiola yazanwe kugira ngo atware UEFA Champions League ariko akaba aheruka gukurwamo na Lyon itari ku rwego ruhambaye.

Yaya Toure yatangaje ko imyitwarire ya Manchester City muri Champions League iteye agahinda ugereranyije n’akayabo bayishoyemo.

Ati “Umutoza yahawe akazi kugira ngo atware kiriya gikombe,iyo urebye Liverpool n’izindi kipe zagitwaye kandi zitaratanze amafaranga menshi ku isoko,biratangaje kandi biteye agahinda.

Pep Guardiola amaze gushora miliyoni zisaga 700 z’amapawundi mu kugura abakinnyi kuva yagera muri City mu mwaka wa 2016 ariko John Stones na Benjamin Mendy,baguzwe buri wese miliyoni 50 baramuhombeye.

Yaya Toure w’imyaka 37 yasabye Pep gukora impinduka zigaragara mbere y’umwaka w’imikino utaha kugira ngo azatware iki gikombe aheruka muri FC Barcelona mu mwaka wa 2012.

Ati “Pep yazanwe kugira ngo atware kiriya gikombe cyihariye ariko kuri ubu biragaragara ko bitagenze nkuko babyifuzaga.Buri wese arabizi ko Pep ari umutoza ukomeye,ariko ubu ubwo ibintu bitagenze neza,akwiriye guhindura uko akora ibintu.Tuzareba.”

Toure na Pep ntibabanye neza mu ikipe ya Manchester City kuko mu myaka 2 ishize yavuze ko ari umwirasi ukomeye ndetse atazi kuganira n’abakinnyi be.

Ati “Pep akunda gutegeka cyane ndetse aba ashaka ko abakinnyi be bamurigata intoki.Sinkunda iyo mibanire.Nubaha umutoza wanjye ariko ibyo bintu simbikunda.”

Yaya Toure yavuze ko iyo yahuraga nawe yabonaga ari kumureba igitsure ndetse ngo ntiyigeraga amuvugisha kandi abizi neza ko avuga igi Catalan,icyongereza n’icyesipanyole.

Ati "Iyo twahuraga nabonaga asuherewe nkaho ntuma ata ubwenge.Yameraga nkaho azi neza ko muzi neza.

Toure azi neza Guardiola kuko bakoranye muri Barca no muri Manchester City. Yatwaye La Liga kabiri bari kumwe ndetse na na Champions League ubwo Guardiola yasimburaga Frank Rijkaard.