Print

Miss Tania yashyize hanze ifoto arimo gusomana umunwa ku wundi na Rwabugiri Umar[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 August 2020 Yasuwe: 5373

Rwabugiri Umar na Miss Tania bari mu rukundo rutajegajega kuri ubu dore ko buri wese acishamo akazirikana undi ashyira hanze ifoto ye ndetse akanayiherekesha amagambo agaragaza urukundo ndetse n’amarangamutima aburi wese afitiye undi.

Urukundo rw’aba bombi rukaba rwaramenyekanye mu mpera z’umwaka wa 2019 ariko Muvunyi avuga ko kuva yahura na Rwabugiri amaze guhinduka uwo yahoze yifuza kuba we.

Mu butumwa Tania Muvunyi nawe yashyize kuri Snapchat yanditse ati “Wampaye impamvu zatumye nkomeza gukoresha imbaraga. Buri munsi umbera urwibutso kuri wowe, kandi nishimira kuba mfite umuntu nakwizera. Amezi ashize wanyigishije byinshi ndetse unamfasha gukura ku buryo ndi guhindura umwari nahoze mfite indoto zo kuba.”

Ntabwo ku zindi mbuga nkoranyambaga yaba Muvunyi cyangwa Rwabugiri bakunze kugaragaza iby’urukundo rwabo gusa kuri Instagram [profile picture], Rwabugiri akoreshaho ifoto bombi bari kumwe.

Rwabugiri Umar w’imyaka 25 wakuriye mu ikipe ya APR FC yayigarutsemo muri Nyakanga mu mwaka wa 2019 avuye muri Mukura Victory Sports. Yari agarutse muri iyi kipe kuko ariyo yazamukiyemo aza kuvamo ajya gukina muri Musanze FC mu 2017.

Naho Muvunyi Tania w’imyaka 21, we yamenyekanye ubwo yatukaga abagize Akanama Nkemurampaka abaziza ko bamwimye amahirwe yo kwinjira mu bahatana ku rwego rw’igihugu. Icyo gihe yanditse kuri Instagram atuka Dr Higiro Jean Pierre, Rwabigwi Gilbert na Isheja Sandrine Butera wari ubayoboye.

Yanditse ashimangira ko ‘bose uko ari batatu nta n’umwe uzinjira mu irembo ry’ijuru ku bwa roho zabo zamunzwe na ruswa’. Yagize ati “…aba bose ntibazinjira mu marembo y’ijuru ahubwo bazapfira ikuzimu n’imitima yabo yabaswe na ruswa”.


Comments

shiru 21 August 2020

Ariko hari ibintu njya nibaza ababizi bansobanurira mu Rwanda tugira ba miss bangahe ?? ko mbona buri mukobwa ubonetse wese mumwita miss!