Print

Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020 yakoze impanuka ikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 2279

Mugisha Moïse yakoze impanuka ubwo yari ageze ku Ruyenzi, ari mu myitozo y’ikipe y’Igihugu abakinnyi bahabwa n’umutoza Sterling Magnell.

Niyonshuti Adrien utoza uyu mukinnyi muri Skol Adrien Cycling Academy (SACA) yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Mugisha Mugisha Moïse atakomeretse cyane ndetse kuri ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Plateau mu Mujyi.

Ati “Yakoze impanuka ubwo yari ageze ku Ruyenzi urenze gato ahari ibi byuma bifotora abagendera ku muvuduko uri hejuru. Igare rye ryangiritse riba ubufu, gusa Imana yamurinze agwa hakurya y’umuhanda ikamyo yarigonze we ntiyamukoraho.”

Amakuru avuga ko Mugisha yakatiye umunyamaguru wari mu muhanda, bivugwa ko ari umurwayi wo mu mutwe, maze muri uko kugaruka mu muhanda nibwo ikamyo yahise imugonga nubwo ku bw’amahirwe yasimbutse igare akagwa hakurya y’umuhanda.

Igare Mugisha Moïse yakoreshaga mu myitozo ni iryo mu ikipe ye ya SACA bivugwa ko hamwe n’ibikoresho byose ryari rifite, bigera mu gaciro ka miliyoni 12 Frw.

Mugisha Moïse uzakina Shampiyona y’Isi ya 2020, ni we Munyarwanda witwaye neza muri Tour du Rwanda 2020, asoreza ku mwanya wa kabiri.

Mugisha Moise yandikiye amateka i Yaoundé muri Cameroun muri Gashyantare 2019 ubwo yegukanaga intsinzi ye mbere mu irushanwa mpuzamahanga atsinda agace ka nyuma ka Tour de l’Espoir.