Print

Abarinzi 6 bose ba Visi-Perezida wa Sudani barashwe barapfa

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2020 Yasuwe: 3191

Ni amakuru yemejwe na Kalisto Lado, umuvugizi wa Visi-Perezida James Igga, mu kiganiro yagiranye na BBC. Yemeje ko byabaye ku mugoroba wo ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Uwo muvugizi yavuze ko Visi-Perezida Wani nta wari uri muri iriya modoka ubwo yatwikirwaga mu gace ka Lobonok atuyemo, gaherereye mu majyepfo y’Umurwa Nukuri wa Sudani y’Epfo, Juba.

Lado yavuze ko imodoka bariya barinzi bari barimo yangijwe ikanatwikwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa National Salvation Front (NAS), gusa uwo mutwe w’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir ntacyo uratangaza ku byo washinjwe.

James Igga wiciwe abamurindira umutekano, ni umwe muri ba Visi-Perezida batandatu b’igihugu cya Sudani y’Epfo, akaba ashinzwe ibyerekeye ubukungu.

Yiciwe abarinzi mu gihe Sudani y’Epfo ikomeje kuba isibaniro ry’amakimbirane n’intambara z’urudaca, kuva kiriya gihugu cyiyomora kuri Repubulika ya Sudani mu myaka icyenda ishize.