Print

Huye:Kadahokwa ikomeje guhitana ubuzima bw’abana bayituriye

Yanditwe na: Martin Munezero 21 August 2020 Yasuwe: 2268

Icyuzi cya Kadahokwa cyubatswe mu myaka ya za 2014, hagamijwe gukemura ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Huye.

Imibare igaragaza ko kuva cyatangira gukoreshwa mu myaka itanu ishize gikunze kurohamamo abantu barimo abiyahura ndetse n’abajya koga batabimenyereye bakarohama bagahita bahasiga ubuzima.

Uyu mwana warohamye bikaba bikekwa ko yapfiriye muri iki cyuzi cya Kadahokwa abaye uwa karindwi uguyemo kuva cyakubakwa mu myaka itanu ishize, gusa hari abavuga ko hari n’abandi barohamamo ntibimenyekane.

Abaturage bahaturiye batangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko babangamiwe bikomeye n’iki cyuzi gikomeje gutwara ubuzima bw’abana babo.

Kuri iki cyuzi hakorerwa uburinzi bugamije kureba no gukumira abaza kuhakora uburobyi butemewe, abana bashobora kuza kogamo bitemewe, gusa abarinzi baracyari bake ku buryo byoroha kubaca mu rihumye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Rwamucyo Prosper yavuze ko iki cyuzi nabo kibahangayikishije uburyo gikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage babo.

Gitifu Rwamucyo kandi ashimangira ko ingamba zigamije ubwirinzi no gukumira izi mpanuka ziberamo zigiye gukazwa. Ati:

Umwana waguyemo ejo yari yajyanye na bagenzi be bagiye koga hanyuma we ntabwo yashoboye kuvamo wasanga yaragiye ari umwiga nta wa menya, ubwo bo bagiye kubona babona ntabwo agarutse bahise babimenyesha ababyeyi. Umurambo we kugeza ubu ntabwo uraboneka turacyakomeje gushakisha.

“Ingamba ni ugukaza uburinzi bwa kiriya cyuzi, birasaba ko inzego zibishinzwe zakongera abarinzi impande zose. Ubutumwa duha abaturage ni ukuganiriza abana babo bakababuza kujya hariya hafi, ababyeyi bashyireho akabo baganirize abana babo bababwire ububi bwo kujya kuri kiriya cyuzi.

Umuyobozi w’Uruganda rw’Amazi rwa Kadahokwa, Munyamahoro Jonas, yavuze ko iki cyuzi ari kirekire cyane ku buryo bigorana kubona amakuru y’abantu bashobora kurohamamo. Yagize ati:

Iki kiyaga kimaze imyaka itanu gikora kandi gihana imbibi n’imidugudu itandukanye ku buryo usanga hari nk’abana bajya bagira amatsiko yo kujya kukireba cyangwa koga, ariko hari n’abandi bajyamo bagiye kwiyambura ubuzima.

Turakomeza gukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kugira ngo turebe ko hagabanyuka ikibazo cy’impanuka zibera muri iki cyuzi.

Umurambo wa nyakwigendera ntabwo uraboneka kugeza ubu, gusa abaturage, inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’uruganda ari nabwo bushinzwe kureberera iki cyuzi bazindukiye mu gushakisha uyu mwana w’imyaka 16 warohamye mu cyuzi cya Kadahokwa.


Comments

Gruec 22 August 2020

Ubwo niba Kadahokwa irezwe gutwara abana mw’itangazamakuru, n’uko MPARE yabonye uyiyitirira.
Amajyepho ntagira umujyo na Habyarimana yahohereje Seraphin ntihabahira, n’undi uzajyayo ingata
izamujyana izamurenza inzira. Hahirwa uwumva.