Print

Umugore yaciye ibintu kubera ikirori gikomeye yakoze yishimira gatanya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 6628

Uyu mugore wari wambaye umwenda wihariye n’ikamba ryanditseho ngo “Divorced Diva”,yatumye benshi bacika ururondogoro ubwo bavugaga ko bidakwiriye ko umuntu yishimira ko yabonye gatanya.

Uyu mugore witwa Lungi Shozi kuri Twitter,yashyize hanze aya mafoto kuwa 17 Kanama 2020,aho yakoresheje umutsima udasanzwe wo kugaburira abashyitsi be.

Uyu mugore yashyize kuri uyu mutsima amagambo agira ati “Nabikoze,narabikoze ubu nabigezeho.Gatanya yashyize iraboneka.”

Uyu mugore yakomeje ati “Abantu bari kwishimira gatanya zabo ubu.”

Abanyafurika y’Epfo bamwe barakajwe n’aya mafoto bamwe batangira kwibasira uyu mugore bati “Isi isigaye yemera ko ubucucu ari ikintu gisanzwe.”

Undi ati “Ubu mu minsi iri imbere uyu azashyira ku nkuta ze ko ari ingaragu ashaka umugabo.indyarya gusa.”

Undi yagize ati “Bisobanuye ko ubukwe bwari umwanda…Yanaguze umugati !!!

Mu ntangiriro z’uyu mwaka,Umugore witwa Emma Barua w’imyaka 29 nawe yaciye ibintu hirya no hino ubwo yakoreshaga ibirori bikomeye byo kwishimira ko yahawe gatanya n’umugabo we bari bamaranye imyaka 2 wamufashije kwimuka akava Australia akerekeza muri UK.

Uyu mugore ukora akazi ko gutera ibirungo abagore [makeup artist] yashoye amapawundi 500 mu gutegura ibi birori yatumiyemo inshuti ze 50 zirimo n’umukunzi we mushya.

Nyuma yo gukora ubukwe bw’igitangaza bashoyemo ibihumbi 2 by’amapawundi,Emma n’umugabo we batangiye gukomanya amahembe birangira basabye gatanya mu Ugushyingo 2018.

Nyuma yo kuburana igihe kinini,aba bombi baje kuyihabwa ariyo mpamvu uyu mugore yaje gutegura ikirori cyo kuyishimira yatumiyemo inshuti ze 50.

Uyu mugore yaje muri ibi birori yambaye ikanzu ndende,yaguze umugati wo gusangira n’izi nshuti ze ndetse azana aba DJ n’ibyuma byo kubafasha gukata umuziki.

Uyu mugore yabwiye abantu ati “Ntabwo nababaye kandi sinifuzaga ko abantu bangirira impuhwe ahubwo numvaga ari ikintu cyo kwishimira.Ikirori nakoze cyasaga nk’ubukwe kuko hari ibintu byombi bihuriyeho.”

Uyu mugore yavuze ko nubwo adateganya gushyingiranwa vuba ariko yifuza gufasha abantu kujya bategura ibirori byo kwishimira gatanya.



Comments

karekezi 22 August 2020

Gatanya zireze mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda.Zibarirwa muli millions nyinshi ku isi hose.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8 941 binyuze mu nkiko.Ibaze abatana bidaciye mu nkiko uko bangana.Biteye ubwoba.Abasezeranye muli uwo mwaka barengaga gato 43 000. Imana ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko tubisoma muli Intangiriro 2,umurongo wa 24.Bisobanura ko bagomba Gukundana,Kwihanganirana,Kudacana,etc…Tuge twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo.Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye,batazongera kubaho.