Print

Perezida wa FC Barcelona yavuze abakinnyi 7 ikipe yiteguye kugumana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 5724

Ibi Bartomeu yabitangaje nyuma y’aho kuwa Gatanu w’icyumweru gishize FC Barcelona yanyagiwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu mukino wa ¼ cy’irangiza muri UEFA Champions League wabereye I Lisbon.

Bartomeu yagize ati “Ninde utagomba kugurishwa?,ni Lionel Messi kandi nawe arabizi.N’umukinnyi wa mbere mu mateka y’isi.Turifuza kugumana kandi na Marc-Andre ter Stegen, Nelson Semedo,Frenkie de Jong, Clement Lenglet, Ousmane Dembele na Antoine Griezmann.”

Nubwo Ansu Fati atari mu bakinnyi Bartomeu yavuze,mu minsi ishize uyu muyobozi yatangaje ko uyu mwana bashaka kuzamwubakiraho ikipe ndetse batiteguye kumurekura.

Mu bakinnyi iyi kipe yifuza kurekura harimo Jordi Alba, Gerard Pique, Sergio Busquets, Ivan Rakitic, Arturo Vidal, Luis Suarez,Samuel Umtiti n’abandi.

Philippe Coutinho watijwe muri Bayern Munich ntari mu bakinnyi bari kuvugwa ko bashobora kugenda kuko bivugwa ko umutoza Koeman amwifuza.

Ikibazo gikomeye kiri muri Barca nuko aba bakinnyi basabwe kwishakira andi makipe,bavuze ko batiteguye kugenda kuko bahembwa amafaranga menshi kandi batabona indi kipe iyabaha.

Biravugwa ko umutoza mushya Ronald Koeman yatangiye gushaka abakinnyi aho ngo araza guhera kuri Memphis Depay wa Lyon na Georginio Wijnardum wa Liverpool