Print

Myugariro Maguire wa Manchester United yafunzwe azira gukubita igipfunsi umupolisi akanagerageza gutanga ruswa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 2124

Mu ijoro ryakeye nibwo Harry Maguire yarwaniye mu kabari n’abo barimo gusangira aho yasohokeye mu Bugereki,abapolisi bahageze akubita umwe igipfunsi hanyuma abonye ko byakomeye ashaka gutanga ruswa.

Uyu Maguire na bagenzi be 2 bahise batabwa muri yombi ariko uyu kapiteni wa United ashaka guca mu nzira y’ubusamo aha abapolisi ruswa barayanga nkuko umwe muri bo yabitangaje.

Polisi yo mu Bugereki yavuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 27 yatutse bikomeye umupolisi arangije anamutera igipfunsi ubwo we na bagenzi be bashyamiranaga n’abapolisi.

Uyu mukinnyi uhembwa ibihumbi 190 by’amapawundi ku kwezi yahise yegera aba bapolisi ashaka kubahereza akantu,niko kumufungira ikindi cyaha.

Maguire yagiye gufungirwa ku kirwa cyitwa Syros we n’abandi basore bari kumwe barimo uw’imyaka 28 na 29.

Umuyobozi wa Polisi ya Syros yavuze ko Maguire na bagenzi be 3 bashinjwa ibyaha 3 birimo: Guhohotera abapolisi,kubakomeretsa no gushaka gutanga ruswa.

Maguire yari kumwe na bagenzi be 9 aho bari batembereye mu biruhuko ahitwa Fabrika, I Mykonos mu Bugereki aho baje gufatirwa mu mukwabu wo kwirinda Coronavirus.

Ubushyamirane bwatangiye ubwo bamwe mu bongereza bashakaga gukubita abagore bari kumwe na Maguire na bagenzi be.

Polisi yahise ihagoboka ubwo ubushyamirane bwari butangiye hagati y’aba bongereza bari banyoye agasembuye.

Ubwo habaga ubushyamirane na Polisi,Maguire n’aba bagenzi be 2 bahise bakubita igipfunsi umwe muri aba bapolisi intambara iba irarose.

Aba basore bahise babapakira muri Mini bisi ya polisi babajyana ku biro bya Polisi.
Aba basore 3 barimo Maguire bageze kuri station banze kwinjira bibyara indi ntambara,binjizwa mu kasho ku ngufu ndetse bararamo.

Bwakeye mu gitondo Maguire na bagenzi be boherezwa ku kirwa cya Syros kugira ngo bakurikiranwe.

Manchester United ikimara kumenya iyi nkuru yasohoye itangazo rigira riti “Ikipe yamenye ikibazo cyabaye kuri Harry Maguire i Mykonos mu ijoro ryakeye.

Twahamagaye Maguire ndetse ubu ari gukorana neza n’abayobozi b’Ubugereki.Nta kindi twatanga ubu.

Maguire yageze muri Manchester United muri Kanama umwaka ushize avuye muri Leicester aguzwe akayabo kataragurwa undi myugariro wese, ka miliyoni 85 z’amapawundi.

Maguire yahise agirwa kapiteni wa Manchester United ariko ubu buyobozi bwe ashobora kubwamburwa kubera aya mahano yaraye akoze.




Harry Maguire wasohokanye n’umugore we afungiwe mu Bugereki azira gukubita polisi