Print

Inka yavukanye imitwe ibiri n’ibindi bice byinshi yatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 4456

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo imbyeyi y’inka yabyaye iyi nka ifite imitwe 2 mu gace kitwa Dejiang County, mu ntara ya Guizhou mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubushinwa.

Abaturage benshi bahuruye bagiye kureba iyi nka y’igitangaza,ifite ibi bice by’umubiri byinshi cyane.

Nyiri iyi nka yavuze ko iyi nka yagowe no kubyara uyu mutavu kuko byatwaye amasaha 7 yose kugira ngo birangire.

Amashusho yafashwe ubwo iyi nka yari imaze umunsi ivutse,yayigaragaje yananiwe guhaguruka.

Auntie Zhang nyiri iyi nka yavuze ko nubwo itari gushobora guhaguruka ariko iri kunywa amata ikoresheje iyi mitwe yombi uko ari 2.Yavuze kandi ko yatunguwe no kubona iyi nka ivutse.

Uyu mugore yabwiye Pear video ati “Mfite imyaka irenga 70 ariko sinigeze mbona inka imeze gutya mu buzima bwanjye bwose.”

Abantu benshi buzuye mu rugo rwa Auntie Zhang baje kureba iyi nka aho buri wese yavugaga ko yanze kwemera ko hari inka ifite imitwe 2 agahitamo kuza kubyirebera.

Umwe yagize ati “Ubwo mbyiboneye n’amaso yanjye,nemeye ko ari ukuri.”

Inzobere mu buzima bw’amatungo yavuze ko iyi nka ifite imitwe ibiri,ifite igihimba kimwe ndetse ngo izamera amahembe 4 nibasha kubaho.

Yavuze ko uyu mutavu umeze neza ndetse nta kabuza uzabasha kubaho no gukura neza.Iyi nka yagize ikibazo cyo gukura nabi mu nda.