Print

Sevilla FC yashimangiye ko ari umwami wa Europa League itwara iya 06

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 August 2020 Yasuwe: 1568

Sevilla FC yari imaze gutwara ibikombe 05 ku mikino ya nyuma 05 yongeye gukora amateka yo kudatsindirwa ku mukino wa nyuma wa Europa League ubwo yatsindaga Inter Milan ibitego 3-2.

Icyakora,Inter Milan niyo yafunguye amazamu ku munota wa 05 kuri Penaliti,nyuma y’aho yari ategewe mu rubuga rw’amahina na Diego Carlos.

Sevilla FC itajya ikora amakosa ku mikino ya nyuma yose yakinnye,yishyuye iki gitego ku munota wa 12 ibifashijwemo na rutahizamu Luuk de Jong ku mupira mwiza yahawe na Jesus Navas.

Uyu Luuk de Jong yaje kongera gushengura imitima y’abakunzi ba Inter Milan ubwo yatsindaga igitego cya kabiri n’umutwe ku munota wa 33 ku mupira wari uturutse kuri Free Kick yatewe neza na Ever Banega.

Inter Milan yanze kurangiza igice cya mbere ifite umwenda kuko yaje kwishyura ku munota wa 36 igitego cya kabiri cyatsinzwe na Diego Godin ku mupira mwiza waturutse kuri Free kick utewe na Marcelo Brozovic.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-2.

Sevilla FC yagarutse mu gice cya kabiri ikina yigengesera mu gihe Inter Milan yakinaga isatira ariko igatakaza imipira myinshi.

Ku munota wa 65,Romelu Lukaku yahushije amahirwe akomeye ku ruhande rwa Inter Milan ubwo yahabwaga umupira asigarana wenyine n’umunyezamu wa Sevilla mu rubuga rw’amahina ananirwa kumuroba.

Sevilla FC yari iteye ubwoba cyane ku mipira iteretse,yabonye coup frang ku munota wa74 yatewe nk’ibisanzwe na Ever Banega,ba myugariro ba Inter bagerageza kuwukuramo ariko ukiri mu kirere myugariro Diego Carlos awutera agaramye ukora ku kugura kwa Lukaku wari waje kugarira winjira mu izamu.

Iki gitego cya 3 cyaciye intege inter Milan kuko yahise yinjiza mu kibuga Eriksen,Sanchez na Moses batagize icyo bayimarira.

Sevilla FC yo mu gihugu cya Espagne,yatwaye igikombe cya Europa League muri 2006,2007,2014,2015,2016,𝟮𝟬𝟮𝟬.

Guhera mu mwaka w’imikino 2009-10,Europa League esheshatu muri 11 ziheruka zatwawe n’abatoza bo muri Espagne (Unai Emery x3, Quique Sánchez Flores, Rafael Benítez, Julen Lopetegui).