Print

Reba umuntu wavuze ko Urupfu rwamwibagiwe

Yanditwe na: Martin Munezero 22 August 2020 Yasuwe: 7382

Nubwo muri Bibiliya bivugwa ko imyaka 70 ariwo mubare washyizweho kuri buri muntu kuba akiri mu buzima kuri iyi isi, niba ubashije kugeza hejuru y’iyo myaka ni amahirwe.

Ariko igishimishije nuko hariho abantu babaho hejuru y’imyaka 100, uyu mugabo akaba abaye urugero rwo kubaho muri urwo rwego.

Umugabo witwa Maharanasi Murasi yujuje imyaka 183 y’ubuzima bwe ubwo yavugaga ko Urupfu rwamwibagiwe, aya magambo ye akaba yaratumye abantu bamwe bavuga ko afite imbaraga zImana, mu gihe abandi bavuga ko atazigera apfa.

Amakuru avuga ko Maharanasi Murasi yavutse mu mwaka wa 1835 mu mudugudu wa Bangalore, mu Buhinde kandi nk’uko bivugwa, ngo uyu mugabo yakoze kugeza ku myaka 122.

Icyamutangaje nuko hashize imyaka myinshi ndetse n’abuzukuru be bamwe barapfuye yumva ko wenda urupfu rwamwibagiwe.

Niba kandi ushaka kumushidikanya, yanerekanye impapuro zimwe zerekana imyaka ye yateguwe mu gihe cy’ubutegetsi bw’Abongereza, inshuro nyinshi bagerageje kumugenzura babifashijwemo n’abaganga kugirango babone imyaka ye nyayo ariko ntibabashije kubigeraho neza

Icyo twese tuzi nuko iyo igihe cyawe cyageze kiba cyageze, kandi nta muntu n’umwe ushobora kubaza Imana ku bintu ikora, ariko tuzashobora kuyibaza ibibazo bimwe na bimwe niduhura nawe mu buzima bwiza ahandi.

Utekereza ko urupfu rwibagirwa umuntu uwo ari we wese ku Isi?