Print

Ubuyobozi bwa FC Barcelona bwafashe umwanzuro ukomeye ku kibazo cya Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2020 Yasuwe: 5940

Uyu kizigenza wa FC Barcelona yabwiye umutoza wayo mushya Ronald Koeman ko yamaze gufata umwanzuro wo kuyivamo ndetse ko amahirwe yo kuyigumamo ari make cyane ugereranyije n’ayo kuyigumamo.

Ikinyamakuru ESPN kivuga ko uyu Messi w’imyaka 33 yamaze gucamo ibice abagize inteko nyobozi ya FC Barcelona kuko bamwe bifuza kumurekura abandi bakababwira ko ibyo bavuga batabizi.

Bamwe mu bagize ubuyobozi bamaze kwemera kugurisha uyu kabuhariwe kugira ngo batangire gutegura ejo hazaza batamufite.

Amakipe arimo Manchester City na Inter Milan ari gukubitana imitwe ashaka uyu mukinnyi wa mbere ku isi aho bivugwa ko nta kabuza imwe muri yo izamwegukana.

Umwanzuro wa Messi wo kuva muri Barca waje nyuma y’aho iyi kipe inyagiwe ibitego 8-2 na Bayern Munich muri ¼ cya UEFA Champions League.

Messi ngo yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko nta kipe ikomeye bafite araruha kugeza ubwo inyagiwe ku mugaragaro.

Amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi ba FC Barcelona basabye ko Messi bamureka akagenda hanyuma bagashora amafaranga kuri Paulo Dybala unifuzwa na City na United.

Impamvu 3 ngo ziri gutuma Messi atifuza kuganira n’ikipe ye harimo ko atumvikana na perezida wayo Josep Bartomeu wanze kuva ku butegetsi kugeza muri Werurwe umwaka utaha.

Messi yababajwe nuko ngo FC Barcelona nta gahunda ifite yo gushora amafaranga menshi ku isoko kubera ingaruka za Covid-19 n’amatora.Biravugwa ko yamaze guhagarika gushaka Neymar Jr na Lautaro Martinez.

Messi kandi ngo ntiyashimishijwe n’umwanzuro wo kugurisha abakinnyi barimo Suarez na Alba basanzwe ari inshuti ndetse n’abandi batandukanye bamaze igihe mu ikipe.

Indi mpamvu ngo nuko Barcelona yahaye akazi Ronald Koeman udafite izina aho ngo CV ye ari ugutoza Everton, Southampton na Feyenoord.

Messi ari gushakishwa n’amakipe akomeye ndetse yifuza gutwara UEFA Champions League gusa hari ikibazo cy’uko ikipe imwifuza igomba gutanga miliyoni 635 z’amapawundi nubwo ngo hashobora kuba ubwumvikane akagabanywa.