Print

Umugabo yatwaye umugore w’umushinwa wanze kumuhembera igihe bavuganye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 August 2020 Yasuwe: 18975

Uyu mukoresha w’umushinwa wakoreshaga uyu munya Zambia,yahuye n’uruva gusenya ubwo yatindaga kumwishyura hanyuma amuca mu rihumye ashimuta umugore we niko kumufotora amuryamye ku gituza amafoto ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo akimara gushyira hanze iyi foto umugore w’uyu mushinwa amuryamye mu gituza, yahise yandikaho ati “Nushake utware umushahara wanjye”.

Ntabwo byamenyekanye niba uyu mukozi yashimuse umugore wa shebuja cyangwa niba yamuterese akamutwara gusa ibintu byahinduye isura nyuma y’iyi foto.

Nyuma yo kubona iyi foto,uyu mukire w’umushinwa yahise ajya kuri polisi gutanga ikirego ko umukozi we yamutwariye umugore hanyuma hahita hashyirwa hanze urwandiko rumuta muri yombi.

Ababonye ifoto y’uyu mugabo bavuze ko nubwo uyu mushinwa avuga ko bashimuse umugore we,ahubwo ashobora kuba yikundiye uyu mukozi akamwisangira cyane ko yari amuryamye mu gituza nk’uwashakaga.

Abantu benshi bavuze ko uyu mukozi ahubwo yari afite imirimo ibiri irimo uwo yahabwaga na shebuja ndetse n’uwo kumurongorera umugore,yabona akazi gapfuye hamwe akamwereka ko afite akandi ku ruhande nako kamuhemba neza.


Comments

bagambiki 25 August 2020

Abakozi benshi bo mu rugo,kimwe n’abo bita "abayaya" (boyesses),baryamana na ba Shebuja cyangwa ba Nyirabuja ku bwinshi,Ubusambanyi bureze cyane ku isi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.


Emmy 24 August 2020

Aha akaje karemerwa , nibahembe umukozi naho ibyogushimuta babibaze umugorewe , kuko birasa nkaho umugore ari murukundo numukozi