Print

Tuyisenge Jacques yasezeye ku ikipe ya Petro Atletico yari amazemo umwaka umwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2020 Yasuwe: 2005

Mu butumwa yashyize kuri Twitter,Tuyisenge Jacques,yagize ati “Nishimiye kuba naragize amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro Atletico de Luanda,byari byiza kubana namwe mwese.Mwarakoze kumpa amahirwe yo kugaragaza icyo nshoboye aho ngaho.Ndabifuriza ibyiza muri uru rugendo mukomeje.”

Muri Nyakanga 2019 nibwo byamenyekanye cyane ko Jacques Tuyisenge yavuye muri Kenya yerekeza muri Petro Atlético yo muri Angola yamutanzeho ibihumbi 350 by’Amadolari, asaga Miliyoni 318 z’amanyarwanda.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 18 Nyakanga 2019 ni bwo uyu rutahizamu yatangajwe ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe mu magambo arambuye yitwa Atlético Petróleos de Luanda iba mu murwa mukuru wa Angola.

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Petro Atlético yatangiye ibiganiro na Gor Mahia aho Tuyisenge yari asigaranye amasezerano y’umwaka n’igice.

Ibiganiro byaje kugera ku musozo ikipe zombi zumvikana na Tuyisenge nawe yemera kwerekeza muri Angola.

Amakuru yavuze ko mu bihumbi 350 by’Amadolari umukinnyi yaguzwe Gor Mahia FC igomba gutwaramo 40% angana n’ibihumbi 140 by’amadolari, naho Tuyisenge agatwara ibihumbi 210 by’amadolari, asaga miliyoni 190 z’amanyarwanda.

Tuyisenge bivugwa ko buri kwezi yahembwaga ibihumbi birindwi by’amadolari, arenga Miliyoni 7 360 000 Frw ariko nyuma y’umwaka umwe basheshe amasezerano.

Hamaze iminsi havugwa ko ikipe ya APR FC yifuza kugura rutahizamu ukomeye ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ariko wakinaga hanze y’u Rwanda ariyo mpamvu bivugwa ko uyu musore ashobora kuyerekezamo.