Print

Chelsea FC yamaze kubona myugariro ufite ubunararibonye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2020 Yasuwe: 2567

Uyu myugariro w’imyaka 35 yamaze gusoza amasezerano ye mu ikipe ya PSG ariyo mpamvu Chelsea yamaze kumwegera kugira ngo ayikinire muri 2020/2021.

Ikinyamakuru Dailymail cyavuze ko Thiago Silva arasinya amasezerano y’umwaka umwe muri iki cyumweru kugira ngo yiyongere ku bandi ba myugariro Chelsea ifite.

Impande zombi ziri kumvikana kuri aya masezerano y’umwaka umwe nubwo hari amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu Butaliyani.

Amasezerano ya Silva muri PSG yarangiye nimugoroba nyuma yo gutsindwa na Bayern Munich igitego 1-0,ntiyabasha guterura igikombe cya nyuma muri iyi kipe yari amazemo imyaka 8.

Frank Lampard arashaka kongera ubwugarizi nyuma y’aho umwaka ushize yinjijwe ibitego 79 mu marushanwa yose yakinnye mu mwaka w’imikino ushize.

Uyu myugariro yitezweho kongera imbaraga mu bwugarizi bwa Chelsea nubwo mu kwezi gutaha azuzuza imyaka 36.

Uyu myugariro yavuze ko yifuza gukina nibura indi myaka 3 cyangwa 4 ubwo yasezeraga kuri PSG yatwayemo Ligue 1 irindwi mu 8 yahataniye.

Yagize ati “N’umukino wanjye wa nyuma mu ikipe ya PSG.Ndababaye.Ndasaba imbabazi abafana.Ndashimira abafana kubera urukundo banyeretse.Nzagaruka I Paris no muri iyi kipe nkunda nje mu kandi kazi.Ndashaka gukina umupira indi myaka 3 cyangwa 4 ndetse no gukina igikombe cy’isi muri Qatar.”


Thiago Silva agiye kwerekeza muri Chelsea FC