Print

Huye:Umusore w’umunyarwanda w’imyaka 18 yaguwe gitumo ari gukora amafaranga y’amiganano,yafatanywe impapuro yagombaga gukuramo ibihumbi 380

Yanditwe na: Martin Munezero 24 August 2020 Yasuwe: 2940

Uwo musore yafashwe kuri Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020, afatanwa impapuro zigera kuri 380 aho buri rumwe yari kurukoramo inoti y’amafaranga 1000. Ayo yari agiye gukora yose hamwe ni ibihumbi 380 Frw.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Butare mu Kagari ka Gasange ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye bahita babimenyesha Polisi.

Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa twitter yatangaje ko yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage

Yagize iti “Ku makuru yatanzwe n’abaturage, Polisi ikorera mu karere ka Huye yafatiye mu cyuho Iratwumva Jean Claude arimo gukora amafaranga y’amahimbano. Yafatanwe impapuro 380, buri rupapuro yari kurukoramo inoti ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 1000.”

Bimwe mu bikoresho uwo musore yafatanywe yifashishaga akora amafaranga y’amahimbano, harimo impapuro zikase neza nk’inoti z’amafaranga, umuti asiga kuri izo mpapuro, ndetse n’imashini anyuzamo izo mpapuro zigasohora amafaranga.

Gusa yafashwe ataratangira gusohora ayo mafaranga akoresheje akamashini yari afite.

Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rusatira mu Karere ka Huye mu gihe iperereza ku cyaha akurikiranyweho rigikomeza.

Hari amakuru avuga ko ibikorwa byo gukora amafaranga y’amiganano yabanje kubikorera mu Mujyi wa Kigali ndetse hari n’abo bafatanya bityo hakaba hari gukorwa iperereza ngo hamenyekane ukuri kwabyo.

Gukora amafaranga y’amiganano ni icyaha gihanwa n’amategeko kuko bigira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 271 ivuga ko umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose impapuro zivunjwamo amafaranga, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku icumi z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.