Print

Umupolisi yafunzwe akekwaho kwiba inkweto

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2020 Yasuwe: 2794

Denice Onyango Okong’o ashinjwa kwinjira muri iyi nzu ya polisi yiba inkweto 1,826 z’abagabo n’iz’abagore 398 kuwa 09 Kanama 2020.

Izi nkweto zibwe muri depo y’ahitwa Likoni road aho uyu mupolisi yakoraga.

Uyu mupolisi ashinjwa kwiba izi nkweto afatanyije n’ukuriye gereza muri Kenya nawe watawe muri yombi ndetse baburanishirizwa rimwe.

Umupolisi wari kumwe na Okong’o nawe yatawe muri yombi nawe akekwaho kwiba.

Inkweto byamenyekanye ko izo nkweto zo muri aka gace kahariwe inganda zibwe n’umupolisi hanyuma umwe mu bagenzacyaha bakuru.

Umuyobozi wa gereza Naftali Muturi Wahome nawe yafatanwe izo nkweto nibikoresho bikorwamo imyenda ya polisi mu nzu ye iri muri aka gace kahariwe inganda arangije avuga ko yazihawe na Okong’o.

Yahise aba umuntu wa mbere ukekwaho ubu bujura, atangira gukurikiranwa we n’uyu mupolisi bagezwa n’imbere y’urukiko.Urubanza rwabo ruzasomwa kuwa 02 Nzeri uyu mwaka.