Print

Lionel Messi yarakariye FC Barcelona kubera ikosa rikomeye yamukoreye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2020 Yasuwe: 4267

Kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,yatangarije ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza kwigendera nyuma y’aho ikipe itsinzwe na Bayern Munich ibitego 8-2 mu mukino wa ¼ cy’irangiza muri Champions League.

Ubuyobozi bwa FC Barcelona,bwanangiye buvuga ko butazigera burekura Messi byoroshye ndetse ngo ikipe yose imwifuza igomba kugura umwaka umwe asigaranye akayabo ka miliyoni 631 z’amapawundi.

Ikinyamakuru Mundo Deportivo kibogamira kuri FC Barcelona cyavuze ko ubuyobozi bwavuze ko nta gahunda yo kurekura Lionel Messi bufite ngo yerekeze mu yandi makipe arimo Manchester City, Paris Saint-Germain na Inter Milan ari kumushaka cyane.

Umutoza Ronald Koeman yabwiye abanyamakuru ko ashaka kubakira kuri Lionel Messi ariko kumwemeza kuguma mu ikipe bigoye nyuma y’aho arakajwe cyane no gutsindwa ibitego 8-2.

Ati “Aracyafite amasezerano kandi ni kapiteni wa Barcelona.Ndashaka kuvugana nawe ariko sinzi niba nzabasha kumwemeza akaguma mu ikipe.Niwe mukinnyi wa mbere ku isi ndetse ni nawe mukinnyi wa mbere buri wese yakenera mu ikipe ye.Ntabwo wakwifuza gukina muhanganye.

Nk’umutoza ndifuza gukorana nawe kuko ajya atsinda imikino.Naba agifite imbaraga n’ubushake nk’ibyo asanganwe nta kabuza nzishimira gukorana nawe.”

Nyuma y’iki kiganiro n’abanyamakuru,Messi yavuye mu biruhuko igitaraganya baraganira gusa ikiganiro bagiranye cyahise kigera mu binyamakuru.

Messi yabwiye Koeman ko amahirwe yo kuva muri FC Barcelona ari menshi cyane kurusha ayo kuhaguma cyane ko ubuyobozi bw’ikipe bwananiwe kuyubaka ngo ihatane nkuko yari isanzwe ahubwo igera ubwo inyagirwa ibitego 8-2.