Print

Umujyi wa Kigali wongereye igihe cyo gufunga amasoko 2 akomeye mu karere ka Nyarugenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 August 2020 Yasuwe: 1539

Umujyi wa Kigali uvuga ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukomeza gupima COVID-19 abakorera muri aya masoko no gutahura abahuye na bo.

Iri tangazo ryavuze ko aho akarere ka Nyarugenge kari kimuriye aya masoko ku baranguza ibiribwa ariho hakomeza gukorerwa abantu bakurikiza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020,nibwo uyu mwanzuro watangajwe nyuma y’iminsi 2 abarwayi benshi cyane ba Coronavirus bari kugaragara muri ayo masoko.

Muri iryo joro,MINISANTE yari yatangaje ko abantu 80 babonetse i Kigali bari biganjemo abo mu isoko rya Nyabugogo ndetse kugeza na nubu ubwiganze bw’abanduye iki cyorezo buri mu bavuye muri ayo masoko.

Nubwo serivisi nyinshi zafunguwe, abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera, abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Muri iki cyumweru dutangiye, niba ufite gahunda yo kujya ku kazi, kujya guhaha, kujya kwivuza, kujya gusenga, gukora siporo, n’ibindi bitandukanye… ushyiremo na gahunda yo kwirinda koronavirusi”.

Abanyarwanda bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus arimo kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, gukaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Ku munsi w’ejo ku Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu 200 ari bo basanganywe Koronavirusi, umuntu umwe iramuhitana aho yabaye uwa 12 wari uhitanwe na COVID-19.