Print

Ronaldinho n’umuvandimwe we bafunguwe nyuma y’amezi 6 bafunzwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2020 Yasuwe: 2184

Ronaldinho w’imyaka 40 n’umuvandimwe we batawe muri yombi muri Werurwe uyu mwaka nyuma yo kwinjira mu gihugu cya Paraguay bafite ibyangombwa by’inzira by’ibihimbano.

Nyuma y’iminsi 32 ari muri gereza muri iki gihugu,Ronaldinho yimuriwe muri Hoteli yagombaga gufungirwamo guhera muri Mata.

Ronaldinho n’umwunganizi we mu mategeko bagaragaye mu rukiko kuri uyu wa Mbere,aho uyu munyamategeko yashimangiye ko aba bavandimwe bahawe impapuro z’impimbano batabizi cyane ko bazihawe n’abaterankunga babo bo muri Paraguay.

Uyu yagize ati “Nta kintu kigaragaza ko yari asanzwe afite imyitwarire mibi yashyira ubuzima bw’abandi mu kaga.”

Ronaldinho na Roberto bahamwe n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano basabwa kwishyura ibihumbi 152 by’amapawundi nk’amande ndetse bemerewe gusubira iwabo mu mudendezo.

Roberto ukora nk’ushinzwe gushakira amasoko umuvandimwe we Ronaldinho,yabwiwe ko agifitanye ikibazo n’ubutabera bwa Paraguay ndetse agomba kuzajya yitaba buri mezi 3 mu myaka 2 iri imbere aho atemerewe gusohoka mu gihugu cye cya Brazil.Ronaldinho we ibyaha byose yabihanaguweho.

Muri Mata Ronaldinho yagize ati “Ntabwo niyumvishaga ko ibintu nk’ibi byambaho.Ni ibintu bibabaje.Ibyo dukora byose biba biri mu masezerano yasinywe n’umuvandimwe wanjye.Twatunguwe no kumva ko inyandiko dufite ari impimbano.Intego yacu nyamukuru kwari ugukorana n’inkiko tukagaragaza ukuri.”

Amakuru avuga ko muri Hoteli Ronaldinho yabagamo yishyuraga amapawundi 300 ku munsi ndetse yajyaga yakira abashyitsi bakarara bari kuririmba Karaoke.

Ronaldinho w’imyaka 40 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuko nta byangombwa bari bafite bibemerera gukandagira ku butaka bwa Paraguay.

Ikinyamakuru ‘La Nacion’ cyavuze ko aba bombi bafatanywe ’Passports’ zanditseho ko bakomoka mu gihugu cya Paraguay ubwo bari mu kabyiniro ’Night Club’ bahita bacumbikirwa na Police y’igihugu kugira ngo hatohozwe neza ubuziranenge bw’ibyangombwa byabo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi yo muri Paraguay, rivuga ko Ronaldinho ndetse n’umuvandimwe we bari batumiwe muri iki gihugu n’umukire Nelson Belotti ufite casino.

Uyu munya-Brezil yari ategerejwe mu bikorwa byo kwamamaza byari kuzatumirwamo n’itangazamakuru byari kuberamo no guconga ruhago.

Ronaldinho yafashije Brazil gutwara igikombe cy’isi cya gatanu mu mwaka wa 2002, anegukana igikombe cya Champions League na bibiri bya shampiyona ya La Liga akina muri Barcelona.

Yanakiniye amakipe nka Paris Saint-Germain na AC Milan.