Print

Victor Lindelof yashimiwe cyane kubera ukuntu yafashe igisambo cyashikuje isakoshi umukecuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2020 Yasuwe: 1873

Polisi ya Sweden yashimiye cyane myugariro Victor Lindelof mu itangazo yashyize hanze nyuma y’aka kazi yakoze kuri uyu wa Mbere.

Uyu mukecuru w’imyaka 90 yamburiwe iyi sakoshi mu gace kitwa Vasteras kari ku birometero birenga 62 uvuye mu murwa mukuru Stockholm.

Muri iri tangazo,polisi yavuze ko umugabo wari mu myaka 30 yari atwaye igare arangije ahita ashikuza isakoshi uyu mukecuru ariruka.

Lindelof yahise abona uyu mujura amwirukaho aramufata ndetse aramukomeza kugeza polisi ihageze ihita imuta muri yombi.

Muri iri tangazo,polisi yavuze ko ifashe umwanya wo gushimira uyu mukinnyi kubera ubwenge no kureba kure yagize mu gufasha uyu mukecuru akongera kubona ibye.”

Uyu mukecuru yarenzwe n’ibyishimo ahita asaba myugariro Lindelof ko bajyana akamugurira ibyokurya ndetse akamushimira kubera akazi yakoze.

Uyu mujura wibye uyu mukecuru arashinjwa ibyaha birimo ubujura bukabije no gukoresha ibiyobyabwenge.

Lindelof w’imyaka 26 yakiniye United imikino 35 mu mwaka w’imikino ushize,ayifasha kurangiza ku mwanya wa 03 muri shampiyona.

Lindelof bivugwa ko yirukanse kuri uyu mujura ubwo yari asohotse muri aka gace ari kumwe n’umugore we