Print

Burundi: Perezida Ndayishimiye yategetse abayobozi kugaragaza imitungo bafite

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2020 Yasuwe: 1566

Perezida Ndayishimiye yasabye abayobozi bose kugaragaza imitungo bafite mbere yo kwinjira mu kazi kugira ngo bizorohe kubagenzura ko batarya ruswa.

Ibi byaturutse ku mpaka zakundaga kuba muri iki gihugu aho umuyobozi yamaraga imyaka 2 ku butegetsi akaba yujuje inzu y’akataraboneka ya miliyoni zirenga 150 FBU kandi adahembwa na miliyoni ku kwezi.

Bamwe mu Barundi bashimye izi ngamba bavuga ko zigiye kuzajya zituma bamwe batinya kunyereza umutungo wa Leta cyane ko ufashwe arya ruswa ahita yirukanwa ku kazi,akanafungwa.

Perezida Ndayishimiye akimara kurahira yavuze ko kimwe mu bibazo agiye guhangana nabyo ruswa ivugwa cyane mu buyobozi ndetse ahita ashyiraho ingamba zitandukanye.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ngo hagiye gushyirwaho udusanduku tw’ibitekerezo dushyirwamo amabaruwa agaragaza abarya ruswa ndetse ngo tuzajya dufungurwa n’intumwa ye gusa.

Yagize ati “Kubera twabonye ko abatari bake batinya kudomako urutoke indongozi zihemukira abenegihugu, ubu bwa vuba tugiye gushira ku migwa mikuru y’amakomine, agasandugu bazoshiramwo ivyipfuzo n’ibirego mw’ibanga, kazohora kugurugwa n’intumwa yanje gusa.”