Print

Cardi B yahaye impanuro abafana be bakomeje kuvunika babyina indirimbo ye ikunzwe “WAP”

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 August 2020 Yasuwe: 1882

Ku rubuga rwitwa Tik Tok,hagaragaye umufana witwa Brian Esperon wabyinye iyi ndirimbo asunguza ikibuno cyane aza gukora impanuka arakomereka cyane.

Iyi ndirimbo yasohotse kuwa 07 Kanama 2020 ihita ikundwa cyane kugeza ubwo ihita iba iya mbere kuri Billboard Hot 100.

Kugeza kuwa 13 Kanama yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 93 z’abantu ica agahigo ko kuba indirimbo irebwe cyane kurusha izindi cyane ko yuzuyemo amashusho asembura abantu gukora imibonano mpuzabitsina.

Abakunzi b’iyi ndirimbo batangiye kurema uburyo bushya bwo kuyibyina ariyo mpamvu uwitwa Brian Esperon yaravunitse kubera kuyibyina birangira ajyanwe mu bitaro.

Uyu Brian Esperon w’ahitwa Guam yabyinye iyi ndirimbo n’imbaraga nyinshi cyane birangira avunitse.

Undi yatangarije kuri Tik tok ati “ugiye kumara icyumweru utambara ijipo kubera ko umubiri wawe wuzuye ibisebe.” Aya magambo niyo yabwiwe na muganga ubwo yari amaze gukomereka ari kubyina “WAP”.

Undi mufana nawe yashyize hanze amashusho ari kubyina iyi ndirimbo hanyuma aranyerera yikubita hasi ivi rirangirika.”

Cardi B yafashe ifoto y’umwe mu bafana be ufite igipfuko nyuma yo kuvunika ari kubyina WAP arangije yandikaho ati “Basore,mwitonde igihe muri kubyina WAP WAP WAP.’

Esperon yabajije abantubamukurikira kuri Tik Tok niba hari undi wavunitse ari kubyina WAP,undi agira ati “Nababaye umugongo ndi kuyibyina.”

Abandi bavuze ko bababaye amavi,abandi bemeza ko yakutse.