Print

Hatanzwe Buruse ku banyeshuli 20 bashaka kwiga muri Polonye(Poland)

Yanditwe na: Ubwanditsi 26 August 2020 Yasuwe: 4560

Abanyeshuri bemerewe gusaba izo buruse ni abagize amanota ari hejuru ya kuva ku manota 50 kuri 73 ku bize mu bigo bigengwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB).

Buruse zizatangwa mu masomo y’Ubucuruzi (Business), imicungire y’amahoteli (Hotel Management),Ubuvuzi bw’abantu (Medecine) harimo Ubuforomo na Farumasi.

Umuyobozi wa Best World link, Rukundo Charles Jyenani yavuze ko izo buruse zigenewe abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu 2019.

Ati “Turasahaka kumenyesha abana b’abanyarwanda, bakoze ibizamini muri 2019 by’amashuri yisumbuye muri REB. Tubafitiye buruse zo muri Polonye bisaba, abana bo muri REB kuba barabonye amanota 50 kuzamura”.

Mu gusaba buruse, umunyeshuri asabwa indangamanota z’imyaka itatu, iy’uwa Kane, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu y’amashuri yisumbuye, diplôme na pasiporo, ubundi akegera Best World Link aho ikorera kuri gare yo mu mujyi wa Kigali izwi nka Down Town, bakamufasha.

Abazatsindira kwigira kuri izo buruse bazatangira kwiga mu Ukwakira uyu mwaka.

Kuva mu 2017 ubwo Best World Link yatangiraga, imaze kohereza mu bihugu bitandukanye abanyeshuri barenga 300.

Uwakenera kugira ibindi amenya yakoresha telefoni, 0789460393 cyangwa cyangwa ubutumwa kuri whatsapp 0786576293. Ashobora no gukoresha email: [email protected] cyangwa agasura urubuga www.bestworldlink.co.uk.


Comments

mukamwiza evelyne 31 March 2021

Nifuza kwiga poland ark nasoje kaminuza 2016 ark amanota ndayafite


Tumukunde Marie Dayenu 18 October 2020

Nishimiye ubu bufasha bwo gutanga buruse kuko binduh amahirwe twe nkabanyeshur tukab twabash gukomez amazhuri murakoze


Tumukunde Marie Dayenu 18 October 2020

Nishimiye ubu bufasha bwo gutanga buruse kuko binduh amahirwe twe nkabanyeshur tukab twabash gukomez amazhuri murakoze


Tumukunde Marie Dayenu 18 October 2020

Nifuzanga konajy nahambwa amahirwe yo kubona buruce nkaba nakinga muri polonye murakoze


Tumukunde Marie Dayenu 18 October 2020

I wish I could also be given the opportunity to get the scholarship and go study to Poland thankyou


kenny caleb 10 September 2020

Ese ntuwushaka kwiga ata bourse akiyishurira


mapwndo rango liliane 5 September 2020

Kubibona bource muri Poland


.Emmy 2 September 2020

Banyeshuri mwitonde.


ABAYISENGA Gilbert 30 August 2020

Nigute twabona buruse ? Hasabwa iki?


Edouard 26 August 2020

Hazatekerezwe no kuri Buruse zahabwa abarimu bigishije aba bana nabo bongeere ubumenyi bwabo


Uwamalayika Solange 26 August 2020

Gutangira gusaba ishuri niryari?