Print

Abashinzwe ubutasi mu Rwanda no mu Burundi bahuriye ku mupaka wa Nemba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2020 Yasuwe: 3604

Uku guhura kuraganisha ku nzira y’umubano mwiza w’ibihugu byombi cyane ko iyi nama kandi yitabiriwe n’ingabo zo mu karere k’ibiyaga bigari.

Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Brig. Gen.Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe iperereza muri Minisiteri y’Ingabo naho Col. Everest Musaba, umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare mu Burundi ayoboye intumwa z’Uburundi. Inama yitabiriwe kandi na Col Leon Malungo, Umuyobozi wa EJVM.

Hashize kandi iminsi abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda,ingabo z’u Rwanda zikavuga ko baturutse mu Burundi.

Ku wa 27 Kamena, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zemeje ko abantu bagera ku 100 bitwaje intwaro zirimo n’inini baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo benshi zinabatesha ibikoresho birimo intwaro, mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.

Ni igitero cyabaye mu ma saa sita z’ijoro zo ku wa 26 Kamena 2020, kimara iminota iri hagati ya 20 na 30 nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje, avuga ko RDF yarashe abari bateye hagapfa bane maze abandi bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse.

Mu Karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

Ku ruhande rw’u Burundi, Col Biyereke Floribert, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi (FDNB), yavuze ko zishaka kumenyesha Abarundi n’amahanga ko "ubutaka bw’u Burundi budashobora kuba indiri y’abitwaje intwaro bahungabanya umutekano w’ibihugu bituranyi".

Col Biyereke yavuze ko ahubwo inshingano za FDNB ari "ugukora buri gihe kuburyo umutekano ubungwabungwa neza ku mbibi u Burundi buhana n’abaturanyi babwo".

Kuva mu mwaka wa 2015, umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi, ibihugu byombi bishinjanya ko buri kimwe kiri inyuma y’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano mu kindi gihugu.

Mu kwezi gushize kwa gatanu, igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko cyarasanye n’igisirikare cy’u Burundi mu kiyaga cya Rweru kiri mu karere ka Bugesera ku ruhande rw’u Rwanda no mu ntara ya Kirundo ku ruhande rw’u Burundi.


Comments

kirenga 26 August 2020

Umuririmbyi wo muli Congo-Brazza witwaga Casimir Zao Zoba yararirimbye ati:”Jetez vos armes;semez l’amour et non la guerre”.Bisobanura ngo:”Mujugunye intwaro zanyu;mwimakaze urukundo aho kwimakaza intambara”.Icyo nicyo Imana idusaba twese abantu.Ikongeraho ko yanga abantu bose bamena amaraso,ndetse ikavuga ko ku munsi wa nyuma izarimbura abantu bose barwana.