Print

Umwembe n’urubuto rw’uhiye bifitiye umubiri wacu akamaro

Yanditwe na: Martin Munezero 26 August 2020 Yasuwe: 746

Umwembe uriwe utararenza ibyumweru bibiri usoromwe, ugirira umubiri akamaro kuko uruhu rwawo narwo rukungahaye kuri vitamine A. Iyo vitamine ifasha umubiri wacu guhora utoshye.

Habonekamo kandi vitamine C ifasha umubiri guhangana n’indwara zitandukanye, ndtese na vitamine E ifatiye runini abantu bageze mu zabukuru.

Umwembe uhiye kandi ubonekamo vitamine B1, B2 na B6 kimwe n’imyunyu-ngugu cyane cyane Potassium, Magnesium na Iron ibonekamo ku rugero ruke.

Izo vitamine zose zavuzwe zifitiye umubiri wacu akamaro kuko zifasha mu kurwanya ubumuga bwo kutabona.

Ku muntu ufite ikibazo cyo kutituma neza (impatwe), umwembe woroshya mu nda.

Nyuma y’amafunguro, uwabasha kurya urubuto rumwe rw’umwembe bimugabanyiriza ibyago byo kwandura indwara ya diyabete.