Print

Umugore ukomoka muri Uganda yasanzwe mu nzu yari acumbitsemo muri Ecosse yishwe n’inzara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 August 2020 Yasuwe: 8042

Polisi y’iki gihugu yabwiwe n’inshuti za Mercy Baguma ko atakiboneka,niko kumushaka bamusanga mu nyubako yari acumbitsemo yishwe n’inzara n’umwana we amerewe nabi cyane.

Uyu mugore yaburiwe irengero na bagenzi be kuwa 18 Kanama 2020 hanyuma asangwa yishwe n’inzara nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru GlasgowLive.

Umwana w’uyu mugore yajyanwe kuvurizwa mu bitaro nyuma yo kumubona nawe ari hafi gupfa aho yasohowemo ku munsi w’ejo.

Mercy yirukanwe ku kazi ke nyuma y’aho uruhushya rwe rwo kuba muri UK rurangiye hanyuma asigara acungiye kubona amaramuko ku nshuti ze ndetse n’imiryango ifasha abakene.

Inkunga yahabwaga zaje kurangira niko kujya kwikingirana aho yari acumbitse inzara iramwica.

Umuyobozi wa Qureshi, ONG yitwa Positive Action in Housing, Robina Qureshi, yagize ati “N’inshuro ya 3 ibyago byo kubura impunzi yishwe n’inzara bibaye mu kwezi kumwe.Mercy yahamagaye umuryango wacu asaba ubufasha kuwa 11 Kanama,avuga ko nta cyo kurya afite ndetse ko yasabye ubufasha anyuze kuri MigrantHelp.

Iyo aza kubaho yari yabonye uburyo bwo gufashwa n’umuryango wacu nkuko bikorerwa abandi bantu amagana badafite kivurira bafashwa.Ikibazo kimwe twakwibaza ni gute tureka abana n’ababyeyi babo bakicwa n’inzara kandi hari imiryango myinshi yatanga ubufasha?.”

Benshi bababajwe n’ukuntu uyu mubyeyi yirukanwe bibabaje ku kazi kari kamutunze ngo n’uko ibyangombwa byo kuba hariya byarangiye ndetse bamagana ibi bipapuro biheza abantu ngo nuko ari abanyamahanga bakagera ubwo bapfa.

Umwe mu nshuti za Mercy yahise atangiza uburyo bwo gufasha umwana we no gukusanya amafaranga yo kumushyingura.


Comments

Mana 29 August 2020

Ikibazo kuki Baguma mu mutererana?wenda sinakwemezako ari umunyarda xg umugande ari nahano barahari yica bakabapimamo ibindi.Inzara irusha ubukana Corona indwara ya Bill Gates