Print

Ingendo mu modoka rusange zihuza intara n’umujyi wa Kigali zabujijwe abantu bategekwa kuba bageze mu ngo zabo saa moya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 August 2020 Yasuwe: 4902

Iyi nama yabaye mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyarimo kwiyongerabikabije mu Rwanda, aho mu minsi itandatu ishize, ni ukuvuga kuva tariki 20 Kanama kugeza tariki 25 Kanama, abantu batanu bari bamaze kwicwa n’iki cyorezo.

Mbere y’iyi nama,imibare y’abandura nayo ikomeje kwiyongera cyane kuko mu minsi itatu yikurikiranyije habonekaga abantu barenga 200. Tariki 23 Kanama handuye abantu 200, tariki 24 Kanama handuye abantu 217 naho tariki 25 Kanama handura abantu 231 ari nabo benshi bamaze gusangwamo uburwayi mu masaha 24 mu Rwanda.Mu ijoro ryakeye habonetse abantu 88.

Mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama,umujyi wa Kigali wari wibasiwe cyane wafatiwe ingamba z’uko ingendo mu modoka rusange ziwuhuza n’izindi ntara zibujijwe.

Ingendo zo kujya cyangwa kuva mu Karere ka Rusizi zahagaritswe uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa gusa.

Indi myanzuro yafashwe nuko inzego za Leta zizakomeza gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi batarenze 30 ku ijana abandi bagakorera mu rugo ndetse bakanasimburana.

Inzego z’abikorera nazo zigomba gukora ariko buri rwego ntirurenze abakozi 50 ku ijana abandi bagakorera mu rugo nabo bakajya basimburana.

Amasoko n’amaduka yemerewe gukora ariko hagakora abantu 50 by’abayakoreramo nabo bakajya bagenda basimburana.

Amateraniro rusange arabujijwe,uretse ay’ingenzi kandi ku babiherewe uburenganzira kandi umubare wabo nturenge 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.Uruhushya ruzajya rutangwa n’inzego zibanze ndetse na RDB habanje gusuzumwa ko amabwiriza y’inzego z’ubuzima yubahirijwe.

Ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga buremewe ariko ba mukerarugendo bagomba kuba bafite impushya zo gusura zemewe ndetse n’ibisubizo bigaragaza ko nta bwandu bafite.

Utubari twose twaba utwo muri za Resitora na za Hoteli tuzakomeza gufunga cyo kimwe n’amashuri,imikino y’amahirwe,Gym,n’imikino imwe n’imwe.

Inama y’abaminisitiri iheruka yabaye tariki ya 14 Kanama 2020, yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00 am) ariko iyo kuri uyu wa Gatatu yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo (5:00).

Iyi nama yemeje ko udupfukamunwa turakomeza kwambarwa neza igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abandi bantu.

Hemejwe ko serivisi zose zemerewe gukora zizakomeza kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima arimo gukaraba intoki, kwambara udupfukamunwa no gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Abacuruzi bose barakangurirwa kwemera kwishurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwishyurana.

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 3625 banduye mu bipimo 383 481, abagera ku 1810 barayikize mu gihe 1800 bakitabwaho n’abaganga naho 15 bitabye Imana.