Print

Ubushinwa bwahaye gasopo Amerika burasa Misile 2 za kaharabutaka zanahawe n’amazina

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2020 Yasuwe: 3656

Ikinyamakuru South China Morning Post (SCMP) cyatangaje kuri uyu wa Kane ko ingabo z’Ubushinwa, ku wa Gatatu w’Iki cyumweru zarashe misile imwe yo mu bwoko bwa ballistique DF-26B, iraswa ku ntera iri hagati ya 3,000 na 5,500 km, irasiwe mu Ntara ya Qinghai.

Ubushinwa kandi bwarashe indi misile yo mu bwoko bwa misile ziraswa mu ntera iringaniye (1,000-3,000 km) yo mu bwoko bwa DF-21D, yarasiwe mu Ntara ya Zhejiang, mu rwego rwo gusubiza ibikorwa byo mu kirere bya Amerika byagaragaye mu kirere bitemewe kugeramo (no-fly zone).

Minisitiri w’ingabo wa Amerika, Mark Esper, yavuze ko u Bushinwa bwagiye butubahiriza amasezerano agenga amategeko mpuzamahanga, yongeraho ko busa n’uburi kurushaho gushaka kwerekana ingufu zabwo muri Aziya y’Amajyepfo.

Bivugwa ko izo misile zombi zarashwe mu cyerekezo cy’akarere kari hagati y’Intara ya Hainan n’ibirwa bimaranirwa bya Paracel, nk’uko ikinyamakuru cyo muri Hong Kong cyabyongeyeho.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko ku wa kabiri indege y’ubutasi yo muri Amerika yo mu bwoko bwa U-2 yari yinjiye nta ruhushya mu gace kashyizweho n’u Bushinwa nk’akatemerewe kunyuramo indege “no-fly zone” mu gihe amato y’u Bushinwa yari mu myitozo mu Nyanja ya Bohai ku nkombe y’amajyaruguru.

Yifashishije rumwe mu mbuga nkoranyambaga akoresha, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Bwongereza, Liu Xiaoming, yavuze ko iki gikorwa cya Amerika “cyahungabanyije cyane” imyitozo isanzwe y’u Bushinwa n’ibikorwa by’amahugurwa.

Umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Zhao Lijian, we yasobanuye ko iyi ndege y’ubutasi ya Amerika hejuru yabo ari “igikorwa by’ubushotoranyi”, aasaba Amerika kurekeraho.

Miisile ya DF-26B u Bushinwa bwayirashe bwa mbere ku mugaragaro mu ntangiriro z’uku kwezi, ikaba ifite ubushobozi bwo gukubita igipimo cyose kigenda mu Nyanja, ari nabyo biyigira “umwicanyi w’amato atwara indege”, nk’uko ikinyamakuru cya leta Global Times kibitangaza.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’u Bushinwa, Colonel Wu Qian, yari aherutse gutangaza ko iyi misile ishobora gutwara imitwe isanzwe cyangwa ya kirimbuzi kandi ko ishobora kugaba ibitero simusiga ku butaka no ku nyanja.

Ku ntera ya kilometero 4.500 (2.800 miles) iraswaho, DF-26 ishobora kugera mu burengerazuba bw’Inyanja ya Pasifika no mu Nyanja y’u Buhinde, ikaba yanagera ku birindiro bya Amerika biri Guam, ku Kirwa cy’Abongereza cya Diego Garcia, ndetse no mu Mujyi wa Darwin wo muri Australia.