Print

Paiteri Migwi yarahiriye kutazigera asezeranya abageni mugihe umukwe atarigeze abona isura y’umugeni nta Birungo yisize

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2020 Yasuwe: 1771

Mu nyandiko yashyize hanze, Pasiteri w’Itorero ry’Ibyiringiro yavuze ko umukwe yagombye kuba yarabonye isura y’umugore agomba kurongora nta birungo yisize, byibuze ibyumweru bitatu byose bakundana.

Yakomeje avuga ko ibibazo byo gutana bigenda byiyongera, kandi iyi akaba ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma abantu batandukana.

Pasiteri Migwi yahamagariye abandi bakozi b’itorero gukurikiza igitekerezo cye ku buryo ibibazo nk’ibyo byagabanuka. Pasiteri Godfrey Migwi yanditse agira ati:

Ntanze andi mabwiriza kandi ntangaza, nk’umukozi w’Itorero ry’Ibyiringiro wahamagariwe kandi washyizweho ku gutanga ubutumwa bwiza kubw’ubuntu bw’Imana bw’iki gihe, kandi nk’umushumba wabiherewe uruhushya muri iki gihugu binyuze mu itegeko nshinga ryacu, ko ntazigera nyobora ubukwe ubwo ari bwo bwose mu itorero niba umugabo atarabonye isura y’umugeni amaso ku maso nta birungo (Makeup) yisize byibuze ibyumweru bitatu bakundana.

Kandi ndasaba abandi bakozi b’itorero gukurikiza aya mabwiriza; iyi ni imwe mu mpamvu zituma abantu batandukana, iyo uyogeje ubona undi muntu udasa nkuwo washatse.

Uyu muvugabutumwa utavugwaho rumwe yagiye anenga guverinoma n’abanyapolitiki kandi ntajya atinya kuvuga ibyo abona ko ari bibi.