Print

Abakongomani batunguwe n’icyuma kidasanzwe cyaguye mu ishyamba giturutse mu kirere[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2020 Yasuwe: 7624

Nk’uko itangazo rya Visi Guverineri wa Bas Uele, Jean Fidele Tengbuti Mambe ribivuga, iki cyuma cyaguye mu masaha ya saa saba z’amanywa, kigwa ku butaka buri mu bilometero 7 uvuye mu gace ka Peka5. Yasobanuye ko akamaro k’iki gikoresho ari ugukwirakwiza interineti mu bice by’icyaro.

Abantu batatu bakorera ikigo cy’ubutwazi bwo mu kirere barimo Umunya-Pakisitani, Khan, n’Abakongomani barimo uwitwa Justin na Pauline bari bigambye ko iki cyuma ari icyabo. Hari amakuru avuga ko aba bafunzwe bazira kucyiyitirira.

Abahanga ndetse n’abayobozi bakuru batamenye nyir’iki gikoresho, bashatse uburyo bushoboka bwose bwatuma bamenya nyiracyo, burimo kureba mu bubiko bw’amakuru bwacyo (data base).

Nyuma byaje kumenyekana ko iki gikoresho kimeze nk’icyogajuru ari icy’ikigo cya Google, nyuma y’aho kuri uyu wa 26 Kanama 2020, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile cyatangaje ko iki kigo cy’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kigomba kujya kugifata.

Iri tangazo ryasohotse nyuma y’ubwumvikane bwa Google na leta ya RDC, rimenyesha Guverineri wa Bas Uele kwemerera itsinda ry’ikigo gishinzwe ingendo cya Jeffrey Travel gufata iki cyuma, kandi akariha ubufasha bushoboka, byose bikahava mu mutekano usesuye rigira riti:

Guverineri, ndakumenyesha ko itsinda ryoherejwe na Jeffrey Travel kugira ngo rifate iki cyuma, kikaba ari icy’ikigo cya Google/Loon. Iki kigo cyasinye amasezerano y’ubwumvikane na RDC acyemerera kohereza itsinda ryo kujya gutwara iki cyuma cyananiwe kugenda, kikagwa muri iriya Teritwari.

Mbere y’uko iki kigo gitanga uburenganzira bwo gukura iki cyuma muri Buta, kikanasobanura ba nyiracyo, abahanga bari batangiye kwibaza icyo cyakoraga mu kirere cya Buta, bamwe bakeka ko cyakoraga ubutasi.

Nka Prof. Kabasele, umuhanga mu bumenyi bw’ibyoga ikirere we ntiyumvaga uko iki cyuma cyaba cyaraguye muri iyi Teritwari, ngo ahubwo ba nyiracyo baba baragishyizeho ku bushake. Ati:

Kubera iki babikoze? Ese bari bagamije iki, ni mushinga ki bari bafite?

Yibazaga niba inzego z’ubutasi za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Guverinoma ubwayo, baba baramenye iby’iki cyuma kitaragwa muri Buta.

Google isobanura ko icyuma cya ‘Balloon Loon’ cyakorewe kuzenguruka mu kirere gitanga interineti nziramugozi (wireless internet), cyane cyane mu cyaro, aho batayifite.



Comments

MKOBMBOZIEMY 30 August 2020

wasang ar icya arien