Print

Rwamagana: Impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2020 Yasuwe: 2251

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Prado wagonze umunyegare akiruka akagonga abandi.

Yakomeje avuga ko kuugeza ubu hataramenyekana neza icyabiteye kuko uwari utwaye imodoka nawe ari mu bakomeretse akaba ari kwa muganga, hakaba hahise hapfa abantu batatu. CIP Twizeyimana Hamdun ati:

Ni imodoka yavaga mu bice bya Nyagatare yerekeza i Kigali, ageze i Nyarusange agonga igare, hafi aho hari abapolisi babireba baramuhagarika ntiyahagarara arakomeza aragenda ageze nko muri metero 800 avuye aho ngaho yagongeye igare, agonga ikamyo yerekezaga Kayonza nabwo ntiyahagarara arakomeza, imbere agonga moto yari iriho umugenzi n’umumotari imodoka ikubita igiti aba aricyo kiyihagarika.

CIP Hamdun yasabye abantu bafite ibinyabiziga gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda arimo ibyapa, kubahiriza umuvuduko usabwa no kwirinda gutwara basinze mu rwego rwo gukumira impanuka.

Kuri ubu imirambo y’abapfiriye muri iyi mpanuka yajyanywe mu Bitaro bya Rwamagana mu gihe abaturage batanu bakomerekeye muri iyi mpanuka nabo kuri ubu bari gukurikiranwa n’abaganga.