Print

Abana 10 bakubiswe n’inkuba ubwo barimo bakina umupira

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2020 Yasuwe: 2039

Nk’uko byemejwe n’Umuryango ushinzwe gutabara imbabare wa Croix Rouge ya Uganda, umwana umwe muri abo bana bakinanaga umupira niwe wenyine warokotse, .

Croix Rouge ivuga ko “abana bari hagati y’imyaka 13 na 15 bahuye n’urupfu rwabo ubwo bari barimo gukina umupira w’amaguru.”

Chimpreports yatangaje iyi nkuru ivuga ko imyirondoro y’aba bana bakubiswe n’inkuba itahise ishyirwa ahagaragara.

Ni mu gihe imirambo yabo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Arua.