Nk’uko byemejwe n’Umuryango ushinzwe gutabara imbabare wa Croix Rouge ya Uganda, umwana umwe muri abo bana bakinanaga umupira niwe wenyine warokotse, .
Croix Rouge ivuga ko “abana bari hagati y’imyaka 13 na 15 bahuye n’urupfu rwabo ubwo bari barimo gukina umupira w’amaguru.”
Chimpreports yatangaje iyi nkuru ivuga ko imyirondoro y’aba bana bakubiswe n’inkuba itahise ishyirwa ahagaragara.
Ni mu gihe imirambo yabo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Arua.