Print

Abanyamerika bateguye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ivangura n’urugomo rukomeje gukorerwa abirabura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 August 2020 Yasuwe: 1184

Aba baturage barakora imyigaragambyo yabo ku munsi w’isabukuru y’ijambo ryinjiye mu mateka “I Have A Dream” ry’icyamamare mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu Pasitoro Martin Luther King.

I Have A Dream bishatse kuvuga ngo "Mfite inzozi." Yarivuzemo ibyiringiro yari afite by’uko amaherezo ivanguramoko rizacika, rigaha umwanya uburinganire bw’amoko, muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Imyigaragambyo y’uyu munsi irakoranira aho yavugiye iri jambo ku tariki ya 28 y’ukwa munani 1963. No mu bayiteguye harimo n’umuhungu wa Martin Luther King, Martin Luther King III. Iyi myigaragambyo yo bayise ngo "Mudukureho ivi ryanyu ku bikanu byacu."

Birahera ku rupfu rw’Umwirabura George Floyd, ku itariki ya 25 y’ukwa gatanu, amaboko aboheye mu mugongo n’amapingu yubitse inda. Umupolisi w’Umuzungu yamwishe yamutsikamije ivi ku gakanu iminota irenga umunani, mu mujyi wa Minneapolis, muri leta ya Minnesota, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu.

Urupfu rwa Floyd rwabaye intandaro y’imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ivanguramoko n’urugomo rwa polosi ku Birabura.

Imyigaragambyo y’uyu munsi irafatira kandi ku iraswa ry’Umwirabura Jacob Blake ku cyumweru gishize mu mujyi wa Kenosha, muri Leta ya Wisconsin, mu majyaruguru y’uburengerazuba bwo hagati. Umupolisi w’Umuzungu yamurashe amasasu menshi mu mugongo, arakomereka bikomeye, ariko ntiyapfa.

Abayiteguye basobanura ko bagamije kwerekana ko "impinduka zikenewe byihutirwa, kwamagana urugomo rushingiye ku moko, no gusaba kurengera uburenganzira bwo gutora."

Bateganyije kandi gutumira imiryango y’Abirabura bishwe n’abapolisi: George Floyd, Breonna Taylor, Rayshard Brooks, Ahmaud Arbery, Trayvon Martin, Eric Garner, uwa Jacob Blake, n’abandi.

IJWI RY’AMERIKA