Print

Abahoze batuye ahazwi nko muri Bannyahe bagaragaye basubira mu matongo bagiye gufashwa

Yanditwe na: Martin Munezero 28 August 2020 Yasuwe: 2925

Ni amafoto yabagaragazaga bashinga amahema mu matongo y’aho bahoze batuye, nyuma y’aho leta inaniriwe kubakodeshereza amacumbi, nyuma yo gusenyerwa muri Werurwe uyu mwaka bizezwawa ubukode kugeza igihe bazabonera ingurane ikwiye.

Kuri ubu amakuru nuko ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bwemeza ko Umujyi wa Kigali wamaze kubushyikiriza amafaranga yo gukodeshereza imiryango 74 yasenyewe muri Bannyahe..

Ubutegetsi bwite bwa leta bufatanyije n’inzego z’umutekano bwahise bubimura muri ayo matongo, maze bubasezeranya gutangira gukemura ibibazo byabo.

Mu gitondo cy’ejo ku wa Kane abahagarariye abandi basabwe kuzindukira ku biro by’Umurenge wa Remera ngo baganire ku buryo bakemuramo ibibazo byabo.

Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru rivuga ko ryageze ku biro by’Umurenge wa Remera rigasanga inama yahuzaga abo baturage n’umurenge yarangiye, ariko abari bayirimo bavuga ibyo baganiriye.

Aba baturage bafashe umwanzuro wo kujya gushinga amahema mu matongo yabo bavuga ko bamaze amezi agera muri atanu, batishyurirwa ubukode nk’uko leta yari yabibijeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Gaudeffrey Karamuzi, yemeye koko ko yabonanye n’abaturage bahagarariye abafite ibibazo by’aho kurambika umusaya, avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali hari amafaranga bwahise bwohereza yo gukodeshereza abo baturage ku buryo ngo mu minsi ya vuba araba yageze kuri Konti zabo. Gusa ngo bazahera ku bababaye kurusha abandi.

Ku kijyanye no kumenya niba n’amezi atanu ashize batishyura banyir’amazu bakodeshaga basaba ko Leta yabanza kubishyurira, Karamuzi avuga ko ubwo bushobozi butabonekera icyarimwe.