Print

Umuhanzikazi nyarwanda Sunny yashyize hanze ifoto ye yambaye ubusa asaba abantu kureba gusa bagaceceka ariko ntibyababujije kumwibasira[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2020 Yasuwe: 33499

Uyu mugore yinjiye muruhando rw’imyidagaduro nk’umunamuziki, yamamara cyane ubwo yakoragana na Bruce Melody indirimbo bise “Kungola”

Uyu mugore uba mugihugu cya Kenya ntajya yiburira kuko ahorana udushya.

Sunny abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yashyizeho ifoto yambaye ubusa buri buri kugice cyo hejuru afashe ku imoko z’amabere.

Ifoto Sunny yasangije abamukurikirana

Kuri iyi foto yanditseho amagambo agira ati “Ndambaye kand nikwije reba uchecheke this is sunny v just zip and enjoy your life”

Uyu mugore ukurikirwa n’abarenga ibihumbi 200 kuri uru rubuga, iyi foto yashyizeho ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze gukundwa n’abarenga ibihumbi 3000 bayirayikinze, imaze kujyaho ibitekerezo birenga ijana 190.

Nubwo hari abakunze iyi foto uyu mugore yashyize ku karubanda abatanze ibitekerezo abenshi bamunenze cyane.

Uwitwa mucyo67 yagize ati “Wakomeza gufata neza utwo ufite ntiwiteshe agaciro .natwe ntituri abamarayika bera girira keza wawe wibarutse nkimfura yawe”

Ukoresha amazina ya y_kamanzi nawe yaje agira ati “Urakinga amaboko y’iki se haricyo utatweretse ko mbona ari nigituza kitagira nutubere”

Yiyita tusaidian nawe yagize ati “Ndabona ntaco ubay ariko uriko uritesha agacir 🙌 komeza uko inyung iwee uyiz 😔 Sio kwaubay”

Uwitwa habumugisha_theo_official nawe yagize ati “Nigutya harya ngomutwika ??? Ndabona hanoho watokombeje”

Sunny ni umugore ufite umwana umwe w’umukobwa yagiye yumvikana mu itangazamakuru hano mu Rwanda, avugako uyu mwana yamubyaye atabonanye n’umugabo kuko ngo nawe yisanze atwite muburyo atazi.



Comments

akumiro 1 September 2020

Yabwirwa n’iki se igihe yatwitiye niba yari yasinze ubwo nyine hari abanduruye ibyandaraye. Ikindi niba ahura n’abagabo babikeneye bose, yamenya yaratewe inda na nde? Mwimurenganya. ABABYEYI BARAPFUSHA GUSA!


akumiro 1 September 2020

Ariko se uyu we ubu butindi bw’ubusa bwe hari uwamubwiye ko tubukeneye koko? Dufite ubusa bwacu, gumana ubwawe. Ubusa bwe ajye abushyira ababukeneye cga akabubaha kuri phone zabo ntibakadutere umwaku. Aba bahennyi n,abababibashyigikiramo si umuco mwiza. Ngo umugore yashutse undi ngo hena ndebe! Umva muko wari kuba mwiza iyo umenya ibanga ry’abari, ariko nubu wafata icyemezo cyo kwiyubaha byaguhesha agaciro. Nyamara ibi uzabyicuza nutabireka dore aho nibereye.


31 August 2020

You guys wat u saying is not nyc ...only God know who is beautiful ..and the pics is just work in real lyf maybe she is a decent lady


vava 31 August 2020

Reka ibi nta gitangaje kirimo. Njye ndabona nta n’ahantu yiyerekanye yambaye ubusa kuko ubundi iyo umuntu yambaye ubusa si hariya baba bavuga. ahubwo abanyamakuru mukabiriza ibintu kugira ngo articles zanyu zisomwe nta kindi


isinbi 30 August 2020

Sunny yambaye ubusa?ubusa buhe?mubamwabuze ibyo mutangaza ntimugakoreshe amakabyankuru munkuru zanyu


30 August 2020

Ubundi kwari mubi ateye nabi kuki aba atwereka ubusa bwiwe yagiye abuhisha


29 August 2020

Barakubeshyera rata urikwije.Ni uko c Bambara ubusa?


rukebesha 29 August 2020

Ntabwo Imana yaduhaye Ubwiza n’Ubuto (Youth) kugirango twiyandarike.Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero n’amabere Imana yaguhaye.Ntabwo Imana ikwemerera kubyereka abahisi n’abagenzi.Yabiguhaye kugirango ubibikire umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka,isigaze ku isi abayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Naho abapfuye barayumviraga,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.


jams 29 August 2020

Umva abashinzwe umuco baracyafite akazi gakomeye


ka 29 August 2020

Nkuyu aba yanyweye ibiki koko?
Ndabona ba Nick mirage barageze I Rwanda