Print

R. Kelly yakomerekeye bikomeye muri Gereza

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2020 Yasuwe: 4397

Doug Anton uri mu bunganira uyu muhanzi w’icyamamare , yabwiye CNN ko uyu muhanzi yasanzwe mu kumba ko muri gereza aho afungiwe, aryamye, imfungwa bafunganye ikamusagarira igatangira kumuhata ibipfunsi.

Yakomeje avuga ko abashinzwe umutekano muri iyi gereza bahise bahagarika uyu muntu wasagariye R. Kelly. Yemeza ko nta bikomere uyu muhanzi yigeze agira.

Undi mwunganizi wa R Kelly witwa Steve Greenberg, kuri Twitter yavuze ko bakiriye ‘raporo zivuguruzanya ku bijyanye no kuba R.Kelly yaba yakomeretse’. Avuga ko ikipe ya R Kelly itigeze ihabwa amakuru aturutse muri Gereza cyangwa se ngo bemerere uyu muhanzi kugira icyo ababwira.

Yakomeje agira ati “Twizeye ko atakomeretse mu buryo bukabije.”

Umuvugizi w’amagereza, Emery Nelson, yabwiye CNN ko nta kintu yatangaza kuri ibi byabaye, ati “Ku bw’umutekano n’ubuzima bwite, ntabwo twagira icyo tuvuga ku bijyanye n’ubuzima bw’imfungwa cyangwa ibijyanye no kwivuza kwayo.”

Kuri ubu R.Kelly afungiye muri gereza yo muri Chicago, nyuma yo gutanga ibyifuzo inshuro eshatu ashaka kurekurwa kubera icyorezo cya coronavirus ariko ntibihabwe agaciro.

Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abakobwa batarageza ku myaka y’ubukure.