Print

Imfizi y’intama ifite ubunini budasanzwe yaciye agahigo ko kugurwa miliyoni 368 FRW

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2020 Yasuwe: 5176

Mu gihugu cy’Ubwongereza haba intama nini cyane ariko iyi yaciye agahigo ko kugurwa akayabo kagura n’urwuri rwuzuye intama hirya no hino ku isi.

Iyi ntama yakuyeho agahigo kari gafitwe n’indi mfizi yaguzwe mu myaka 11 ishize akayabo ka 231,000 z’amapawundi.

Iyi ntama yaguzwe aka kayabo kubera ko yamenyekanye cyane mu Bwongereza kubera ubunini bwayo ndetse inavuka mu gihe cyihariye.

Iyi ntama yaguzwe amafaranga menshi cyane nyuma yo kuvukira ahitwa Macclesfield muri Cheshire mu Bwongereza.

Umuyobozi wa Texel Sheep Society witwa John Yates yagize ati “Ibi biratangaza abantu benshi kuko barumva ko iki giciro cy’iyi ntama gihanitse.”

Iyi ntama ngo ifite umwihariko wo gutanga icyororo cyiza ku zindi zikororoka cyane mu buryo butangaje.

Uwaguze iyi ntama ngo yarebye kure ndetse ngo umusaruro izaha ubworozi bwe mu gihe kizaza uzaba utangaje.