Print

Igitwenge ni umuti ukomeye kandi uboneka mu buryo bworoshye[Menya byinshi ku kamaro ko guseka]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2020 Yasuwe: 2479

Ni byo, abahanga bavuga ko igitwenge ari umuti ukomeye. Igitwenge cyongerera umuntu ubudahangarwa bw’umubiri, gituma umuntu yumva aguwe neza, igitwenge kandi kigabanya ububabare , kikarinda umuntu kugerwaho n’ingaruka zo guhangayika (effects of stress).

Urubuga rwa Interineti www.helpguide.org ruvuga byinshi ku bijyanye n’ibyiza by’urwenya n’igitwenge(guseka).

Iyo abantu bakiri abana, baseka inshuro nyinshi ku munsi kandi biba ari byiza, ariko iyo bamaze gukura, usanga inshingano zabaye nyinshi, bagafata ubuzima nk’ubukomeye, ku buryo umwanya wo gutera urwenya no guseka uba muto, cyangwa se ukanabura. Nyamara byari bikenewe kuko byongerera umuntu imyaka yo kurama.

Kuki igitwenge ari umuti mwiza ku miterereze y’abantu no ku mibiri yabo?
Igitwenge ni umuti ukomeye mu kuvura umubabaro, amakimbirane n’imihangayiko. Nta kintu cyihuta gufasha umuntu wahuye n’ibibazo runaka bigahungabanya imitekerereze ye n’umubiri we ugacika intege, nko guseka.

Urwenya rufasha umuntu gutura imitwaro yamuvunaga mu mutima, rugatuma agira icyizere, rugatuma yegerana n’abandi, agakomeza kugira umurava mu byo akora, akagera ku ntego ze. Ikindi kandi, urwenya rufasha mu guhosha uburakari, rugatuma umuntu ababarira vuba.

Uwo muti uhambaye wo guseka, ni isoko y’imbaraga zo kurenga ibibazo, no kugira ubuzima bwiza, yaba ku mubiri no mu byiyumvo (emotions). Igitangaje cy’uwo muti ni uko nta giciro ugira kuko utagurwa ahubwo ari ubuntu kandi kuwunywa ntibigoye.

Igitwenge kirinda umutima, kuko gituma imitsi ikora neza, bityo amaraso agatembera uko bikwiye, ibyo bikaba byarinda umuntu kurwara indwara y’umutima itunguranye (heart attack), cyangwa n’ibindi bijyanye n’umutima n’imitsi itembereza amaraso.

Igitwenge gifasha gutwika ibinure mu mubiri w’umuntu, nticyasimbura gukora imyitozo ngororamubiri,ariko umuntu asetse nibura iminota iri hagati ya 10-15 ku munsi, hari urugero rw’ibinure aba atwitse.

Igitwenge kandi gifasha umuntu kubaho igihe kirekire.Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Norvège, bwasanze abantu bagira urwenya cyane, ari bo barama ugereranyije n’abadukunda guseka. Itandukaniro ryagaragaye cyane ku bantu bari barwaye indwara ya kanseri,uko bagerageza guhangana na yo, abakunda guseka bashobora kuyikira byoroshye ugereranyije n’abadakunda guseka.

Urwenya, gukunda guseka(igitwenge), bifitanye isano ya hafi n’ubuzima bwiza bwo mu mutwe(mental health).

Akamaro ko guseka kandi gasobanurwa n’umuganga witwa Dr William Fry, ku rubuga https://vie-explosive.fr. Uwo muganga avuga ko iminota 20 umuntu yamara aseka, uko yumva amerewe bihwanye no gukora siporo yo kwiruka inshuro imwe ku munsi.

Ikindi kandi ngo umuntu umaze umunota umwe aseka, aba ahwanye n’umaze iminota 10 akora siporo yo kugashya mu mazi. Ubwo rero abajya bashaka gukora siporo iminota 30 ku munsi, bajye baseka.

Guseka kandi byafasha abantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi, kimwe n’abakunda kwigunga no kugira agahinda gakabije (dépression), uretse ko bitaborohera kubona ibitwenge kubera ibibazo baba bafite, ariko bibakundiye bagaseka, ni umuti w’ibyo bibazo byabo.