Print

Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal arangije ayisaba ikintu gikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2020 Yasuwe: 3662

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagaragaje ko ashimishijwe n’intsinzi ya Arsenal ndetse ayisaba kubaka buhoro ariko mu buryo buhamye bikayifasha kugaruka mu bihe yahozemo byo gutwara ibikombe.

Yagize ati “Nishimiye Arsenal kuri #Community Shield. Ni ukubaka buhoro ariko bihamye dusubira ku budahangarwa. Mwakoze.

Arsenal FC yegukanye igikombe cya 16 cya Community Shield itsinze ikigugu Liverpool cyegukanye Shampiyona y’umwaka ushize.

Iyi kipe yafunguye amazamu ibifashijwemo na kapiteni wayo, Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 12 ariko ku munota wa 73,Takumi Minamino yaje kucyishyura amakipe arangiza iminota 90 anganya 1-1.

Hakurikiyeho gutera penaliti zinjijwe zose uko ari 5 n’abakinnyi ba Arsenal,barimo na Aubameyang watsinze penaliti ya nyuma mu gihe Liverpool yahushije penaliti imwe yatewe na Rhian Brewster.Umukino warangiye Arsenal itsinze kuri penaliti 5-4.

Igikombe cya Community Shield gikinirwa n’ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye FA Cup mu mwaka w’imikino uba wabanjirije uwo mukino.