Print

Umuraperi Fireman yateye ivi yambika impeta umukunzi we [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2020 Yasuwe: 2527

Uyu muraperi umaze igihe kitari kirekire avuye kugororerwa Iwawa,yavuze ko yaciye ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse yahisemo kuva mu buseribateri yiyemeza kurushinga.

Fireman yatunguranye agaragaza amashusho ye apfukamye n’ivi rimwe mu ruziga rw’indabo, ibizwi nko gutera ivi, yambika impeta umukobwa bateganya gushyingiranwa witwa Kabera Charlotte mu minsi ya vuba.

Nkuko amakuru dukesha Kigali Today abitangaza,uyu munsi wo gutera ivi kwa Fireman wahuriranye n’umunsi w’isabukuru y’amavuko ya Kabera Charlotte, wari wateguriwe umutsima byavuzwe ko na wo washatswe na Fireman.

Ababonye ibi birori,bavuze ko byabayemo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuko bitari birimo abantu benshi.

Fireman wari ufite ibyishimo byinshi yahise yandika kuri Instagram ye avuga ati “Ibi ni ibihe bitazibagirana, uri akagirwamana kanjye”, mu gihe mu yandi mashusho yari yabanje, Fireman yanditse ati “Yavuze Yego”.

Fireman n’umwe mu bahanzi ba Hip Hop biyubashye mu Rwanda kuko ari umwe mu bagize itsinda rya Tuff Gangs rifatwa na benshi mu bakunzi ba muzika mu Rwanda ko ari abami b’iyi njyana mu rw’imisozi igihumbi.

Fireman azwi mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Bana bato,Africa,Mama Rwanda,n’izindi nyinshi yaririmbanye na bagenzi be muri Tuff Gangs nka Gereza,Street disciples,ikizibiti,Inkongoro y’umushimusi n’izindi.