Print

Turatsinze Fils yatawe muri yombi ubwo yari yitabiriye ubutumire bw’uwo yibye moto

Yanditwe na: Martin Munezero 30 August 2020 Yasuwe: 9937

Turatsinze Fils ubusanzwe ukomoka mu karere ka Nyanza ngo yari inshuti ya Ndikuryayo, nuko umunsi umwe Ndikuryayo abura moto ye ahita acyeka ko ari Fils wayitwaye, cyane ko akimara kuyibura yahise anabura irengero rye.

Nkuko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Ibirasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, ngo uyu Ndikuryayo Jean Baptiste abonye ko abuze moto ye, kandi agacyeka uwayibye, yahise atanga amakuru kuri Polisi ko yayibwe muri Gicurasi. CIP Hamdun yagize ati:

Nyuma yo gucyeka ko uwaba yaribye moto ye ari inshuti ye Turatsinze Fils, yahise yiyambaza zimwe mu nshuti ze, azitira telephone aramuhamara, ariko uhamagara mu izina ry’iyo nshuti ye, undi nawe ntiyamenya ko ari Ndikuryayo. Uyu wibwe yabwiye Fils ko asigaye afite Ubucuruzi mu murenge wa Rweru, amusaba ko bahahurira, bakagira icyo babuvugaho.

Akimara kumuha gahunda, Fils nawe ntiyazuyaje yahise yitabira ubwo butumire, ariko ahagera atazi ko ari Ndikuryayo Jean Baptiste wamutumiye, ndetse aza kuri ya moto yibye. Ndikuryayo abibonye, yahise ahamagara Polisi iraza imuta muri yombi ndetse nawe ahita asubizwa moto ye.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, Fils yemeye ko ariwe koko wibye moto ya mugenzi we, akayivana mu karere ka Ruhango akimukira mu karere ka Bugesera. Yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, kugira ngo akorerwe idosiye.

CIP Hamdun yagiriye inama Abaturage kutararikira ibintu bya bagenzi babo, ahubwo bagakura Amaboko mu mufuka bagakorera ibyabo, kuko kwiba siyo nzira yo kugera.