Print

Lionel Messi yatangiye gushora intambara ku ikipe ya FC Barcelona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2020 Yasuwe: 4092

Messi yamaramaje kuva muri FC Barcelona,nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwanze guhura nawe n’abamuhagarariye kugira ngo bumvikanye kubyo kumurekura akigendera.

Nkuko ikinyamakuru RAC1 na MARCA,Messi yabwiye FC Barcelona ko atarazakwitabira gahunda yo gusuzumwa Coronavirus iraba kuri iki cyumweru.

Ikipe ya Ronald Koeman izatangira imyitozo ku bakinnyi bose kuwa Mbere ariyo mpamvu bari bahamagaje buri mukinnyi wese ngo aze asuzumwe iki cyorezo ngo ku munsi w’ejo azatangire akazi.

Iyi nkuru ngo yababaje cyane FC Barcelona yari izi ko Messi azaza mu myitozo nk’ibisanzwe bakabona umwanya wo kuganira nawe ku byo yifuza byose.

Nubwo Messi yamaze gutangaza ko atazongera gukinira iyi kipe,ariko arashaka gutandukana nayo neza nubwo ari gukora ibi mu rwego rwo kwihutisha dosiye yo kumurekura akigendera ku buntu.

FC Barcelona ntikozwa ibyo kumurekura ku buntu muri iki gihe kubera ko ayifitiye amasezerano y’umwaka umwe ahubwo irashaka ko abamwifuza bakwishyura miliyoni 700 z’amayero.

Amakuru adasanzwe yiriwe avugwa ejo nuko ikipe ya Juventus nayo yahamagaye abahagarariye Messi ibabwira ko imwifuza ngo afatanye na Cristiano Ronaldo baheshe iyi kipe igikombe.

Ikinyamakuru l’Equipe cyavuze ko ubuyobozi bwa Juventus bwahamagaye mu ibanga se wa Lionel Messi witwa Jorge ari nawe umuhagarariye bumusaba ko yaza agafatanya na Cristiano Ronaldo bagashaka UEFA Champions League iyi kipe iheruka mu mwaka wa 1996.

Ku munsi w’ejo,iki kinyamakuru cyatangaje ko Lionel Messi yahisemo gukinira Manchester City aho kwerekeza muri Paris St-Germain, ndetse ngo aya makuru yatangajwe na se umubyara, akaba ari nawe umushakira amakipe.

Amakuru avuga ko Ku wa kabiri,ubwo Messi yamenyeshaga FC Barcelona ko yifuza kuyivamo,yabanje no guterefona Pep Guardiola, umutoza wa Man city, wigeze no gutoza Barca.

Yamubwiye ati: "Ndifuza gutwara imipira ya zahabu ibiri iri imbere, kandi mbona ko ibyo nabigeraho mu gihe naba ndi kumwe nawe".

Messi amaze imyaka 20 mu ikipe ya FC Barcelona aho yayifashije gutwara ibikombe byose bikomeye ku isi birimo LA liga 10 na Champions League 4 ndetse anatwariramo Ballon d’Or 6.