Print

Col Dr. Kiiza Besigye yaburiye abateganya kwiyamamariza kuyobora Uganda abahishurira icyo bibasaba kugira ngo bazatsinde Perezida Museveni

Yanditwe na: Martin Munezero 30 August 2020 Yasuwe: 1671

Col Dr. Kiiza Besigye yatangaje ibi ubwo itangazamakuru ryamubazaga uburyo azakoresha mu gushyigikira abahanganye na Museveni mu matora yo muri Mutarama umwaka utaha.

Besigye yibukije abakandida bazahangana na Museveni barimo Bobi Wine ko ari urugamba rukomeye barimo, yongeraho kandi ko bisaba kubwiza abaturage ukuri kuruta uko wabizeza ibitangaza nta bushobozi ubifitiye. Yagize ati:

Dukeneye ubundi buryo, abaturage ba Uganda bashaka impinduka kuruta uko bakeneye ibinyoma mubagezaho mwiyamamaza. Ejo bundi nabonye bamwe babeshya ko bazakiza Abanya-Uganda ubwo barimo biyamamamaza. Ni gute wakiza umuturage nawe ubwawe utishoboye?

Besigye yibukije abiyamamaza ko bahanganye n’ishyaka NRM rimaze imyaka irenga 30 ku ubutegetsi kandi ubukungu bwaryo bukaba buhagaze neza, bityo ababwira ko kubeshya abaturage uhanganye na Museveni mu matora ari ikosa rikomeye. Ati:

Umuntu ukeneye gutsinda amatora hano, akenye kubanza akiyumvisha ko Uganda ikeneye impinduka. Dukeneye impinduka mu buyobozi. Mumenye ko umugabo muhanganye atoroshye, akoresha uburyo bwose bushoboka ngo atsinde amatora.

Col Dr. Kiiza Besigye yiyamamarije kuyobora Uganda incuro enye zose atsindwa, ibyatumye mu cyumweru gishize atungura abamushyigikiye akabatangariza ko ataziyamamariza kuyobora Uganda mu matora ataha.